Ni kenshi mu bihe bitandukanye abatuye n’abakorera mu mujyi wa Byumba batahwemye kugaragaza ikibazo cy’ubujura ko kirushaho gufata indi ntera cyane cyane mu gihe cy’ijoro, aho wasangaga amazu yapfumuwe bagatwara ibiyarimo, ari nako ahari amatungo nayo yibwa, bidasize kwamburirwa mu nzira kuri bamwe mu gihe barimo kuva mu mirimo itandukanye mu gihe cy’ijoro.
Kuri ubu iki kibazo cyatangiye kuvugutirwa umuti, aho mu murenge wa Byumba hamaze gutangizwa irondo ry’umwuga, rizajya rizenguruka hose rireba uko umutekano uhagaze cyane cyane mu gihe cy’ijoro.
Ku ruhande rw’abaturage bishimiye iyi ntambwe itewe mu mujyi wa Byumba yo gushyiraho irondo ry’umwuga, aho bavuga ko ari igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano mucye wajyaga ugaragara mu bice bimwe na bimwe by’umujyi cyane cyane mu masaha y’umugoroba, nk’uko Mukamana Beatrice ucururiza mu isoko rya Byumba yabitangarije Impano.
Ati” Turishimye kuba batuzaniye irondo ry’umwuga, hari igihe twajyaga dutaha tuvuye gucuruza, ugasanga amasarigoma yadutegeye muri Ntangumurimbo akatwambura ibyo dufite tukabura udutabara. Jyewe bantwaye telephone n’igikapu cy’amafaranga ariko twizeye ko aba banyerondo bazajya badufasha”.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko
Iri rondo ryitezweho kuzamura ireme ry’umutekano no kongera ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturage, aho abanyerondo basabwe gukora kinyamwuga birinda gutakarizwa icyizere n’abaturage.
Yagize ati: “Iri rondo ni igikorwa gikomeye gishingiye ku bufatanye n’abaturage. Tugomba kurikomeza no kuriteza imbere kugira ngo ribere abaturage igisubizo, aho kuba ikibazo.”
Yanasabye abanyerondo kurangwa n’indangagaciro z’ingenzi zirimo gukunda umurimo, gukunda igihugu, kuba inyangamugayo no kwirinda gutakarizwa icyizere.
Ku ikubitiro abanyerondo 113 bahawe amahugurwa n’ibikoresho by’ibanze batangiye ibikorwa byabo, aho bazakorera mu tugari twa Gacurabwenge, Gisuna, Nyamabuye na Nyarutarama.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko iyi gahunda izakomereza no mu y’indi mirenge uko ubushobozi buzagenda buboneka, hagamijwe gushyiraho urwego rw’irondo rufite ireme kandi rukorera mu mucyo.