Mu mpera z’icyumweru gishishize nibwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugernzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru Jean Bosco SENGABO uzwi nka FATAKUMAVUTA akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo: Icyo kubuza amahwemo hifashishijwe imbugankoranyambaga, icyo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu, imvugo ubona zishyamiranya abantu.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry mu kiganiro kuri television y’igihugu yatangaje ko ibyaha Jean Bosco SENGABO uzwi nka FATAKUMAVUTA akurikiranyweho bikomeje kwiyongera kuko bamupimye bagasanga mu mubiriwe harimo ikiyobyabwenge cy’urumogi kiri ku rugero rwo hejuru.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ati “Amakuru twavanye mu bipimo twafashe hifashishwe laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Institute) agaragaza ko afata ibiyobyabwenge biri ku kigero cya 298 mu gihe ibipimo bisanzwe abari zeru kugeza kuri 20, iki nacyo kikaba kimwe mu byaha agomba gukurikiranwaho”.
Dr. Murangira B. Thierry yibukije abakoresha imbugankoranyambaga yaba abo mu myidagaduro n’imikino, ko ntawe ukwiye kuzikoresha akora ibyaha, yibutsa ko RIB itazigera yihanganira abazikoreraho ibyaha.
Ati “Kuba mu myidagaduro ntabwo bivuze kutubahiriza amategeko, ntabwo ari ikirwa kigenga nabo bagomba gukurikiza amategeko. Ntabwo abo mu myidagaduro bafite ubudahangarwa butuma batakurikiranwa mu gihe bishe amategeko.”
Kugeza ubu Fatakumavuta afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru.