Uyu Mugabo warusanzwe ari umufana ukomeye wa The Ben nkuko yakunze kujya abihamiriza mu Itangazamakuru inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mata aho aya makuru yemejwe n’umubyeyi we Nyabyenda Regine wavuze ko Hagenimana yitabye Imana ku wa 10 Mata 2022.
Aganira n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu Fabien yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa 10 Mata 2022 aguye mu bitaro bya Kibagabaga aho yari amaze iminsi arwariye.
Uyu mubyeyi yakomeje Avugako Hagenimana yari amaze igihe arwaye, icyakora igihe kinini cy’uburwayi bwe yabanje kukimara mu rugo.
Yagize ati “Yafashwe n’uburwayi tubanza kumushakira imiti yanyweraga mu rugo, yamaze hafi nk’ukwezi ayinywa, icyakora mu cyumweru gishize tubona birarushaho kuba bibi duhitamo kumujyana kwa muganga aho yari amaze icyumweru mbere y’uko yitaba Imana.”
Mu biganiro bitandukanye yakunze guhamya ko ari umufana wa The Ben ndetse yifuzaga ko bazahura nibura inshuro imwe.
Ibi byatumye mu Ukuboza 2019 abantu bakora ibishoboka byose bajyana Hagenimana ku kibuga cy’indege kwakira The Ben wari ukubutse muri Amerika agiye gukorera igitaramo cya East African Party mu Rwanda. The Ben akimara kumva urukundo uyu Mugabo amukunda yiyemeje kumufasha bagakorana indirimbo ndetse mu rwego rwo kumurika impano ye, banayiririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena ku wa 1 Mutarama 2020.