Site icon Impano.rw

I Lagos: Jerome, yagaragaje amasomo yakuye mu irushanwa ry’umukino wa Fencing yari ahagarariyemo u Rwanda

Niyomugabo Jerome (Sulaiman)  witabiriye amarushanwa ya  champion Nyafurika y’umukino wa Fencing yabereye i Lagos, avuga kuba abandi bakina uyu mukino bya kinyamwuga ku buryo ubuzima bwabo bwa buri munsi iyo batari mu marushanwa baba bari mu myitozo, ari kimwe mu byo abona cyafasha mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.

Sulaiman, witabiriye marushanwa avuga ko Sulaiman abakina uyu mukino mu Rwanda hari zimwe mu mbogamizi  bahura nazo zituma batirwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati” Nkanjye nagerageje ibishoboka, gusa nyine urabyumva ni continental Championship, Ntabwo nageze Final…naviriyemo 1/8 muri élimination directe, nyuma yogusohoka mu matsinda. Hari inzitizi zikomeye duhura nazo ariko zikuweho natwe twatwara ibikombe kuko icyo abadutsinda baba baturusha ni umwanya uhagije baharira imyitozo.  Urugero nko mu bihugu byagize abakinnyi ba mbere twavugamo nka Egypte, Algérie, na South Africa n’ibindi byagiye byiyerekana bikaza imbere.., bo abakinnyi babo ni abakinnyi babikora kinyamwuga. Fencing yaho yateye imbere, bafite support mu buryo bwose umukinnyi akenera ngo abe uwabigize umwuga. Naho twe mu Rwanda icyuho kigihari ntabwo dukina nk’ababigize umwuga kuko tubivanga no gushakisha imibereho, ibyo bikaba bikiri imbogamizi ikomeye, ivuyeho yadufasha kuzana imidali no guhesha ishema igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga”.

Ngendahimana Issaac umuyobozi wa Federasiyo y’umukino wa Fencing mu Rwanda na we ahamya ko bagifite ibibazo bitandukanye cyane cyane by’amikoro ariko ngo batangiye kubishakira umuti bafatanyije na Minisiteri ya siporo.

Ati” Nibyo koko birumvikana turacyafite ibibazo kimwe n’izindi federasiyo, by’umwihariko Fencing ni umukino ukiri mushya mu Rwanda, ntabwo uramenyekana ngo ugire abafatanyabikorwa benshi, ariko turimo gukorana na Minisiteri ya Siporo ku buryo twizeye ko ibibazo bigaragaramo bizakomeza kugenda bihabwa umurongo, ari nako dushaka abandi bafatanyabikorwa badufasha”.

Ngendahimana akomeza avuga ko bafatanyije na Minisiteri ya Siporo barimo kwitegura kuzitabira imikino ya ya Olempike izabera ku mugabane wa America muri 2028.

Ati” ubu twanatangiye kwitegura imikino ya Olempike izabera ku mugabane wa America, nyuma y’uko twabashije no kwitabira iheruka yabereye mu Bufaransa mu 2024″.

Fencing ni umwe mu mikino njyarugamba yateye imbere mu bihugu bikomeye dore ko umaze igihe kitari gito kuko wari mu mikino itanu yakinwe muri Olempike mu 1896, ni umukino umenyerewe ku ka zina k’umukino w’inkota, bitewe nuko mu kuwukina hifashishwa inkota.

Uyu mukino ufite inkomoko mu bihugu by’u Burayi, u Bushinwa ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko washyizwemo imbaraga n’Umunya-Venezuela Rubén Limardo wanatwaye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike yabereye mu Bwongereza mu 2012.

Exit mobile version