Icyi cyorezo cya Coronavirus kugeza ubu kirabarizwa ku migabane hafi ya yose y’isi usibye gusa umugabane wa Antarctica, utaragaragaraho umurwayi numwe.
Muri iki gihe turimo ahenshi ku isi hararangwamo icyorezo cya coronavirus. Ni icyorezo cyagaragaye mu isi mu mpera zumwaka ushize wa 2019, aho bwa mbere umuntu wasanganywe icyi cyorezo yasanzwe mu gihugu cy’Ubushinwa mu mugi wa Wuhan. Kuva mu mpera zumwaka ushize byinshi mubindi bihugu byagifataga nk’igihuha ndetse abenshi bakabyumva nk’ibitazabageraho. Gusa nyuma yigihe gito cyaje gukomera, maze gikwirakwira ibihugu byinshi hafi isi yose.
Kuri uyu munsi twabateguriye urutonde rw’ibihugu, bitaragaragaramo umurwayi n’umwe wa coronavirus. Ibyo bihugu bikaba biri ku migabane 3 itandukanye, ariyo Aziya, Afurika na Oseyaniya. Uru rutonde ruragaragaza gusa ibihugu byemerwa nk’ibihugu byigenga bibarwa nk’ibinyamuryango bya UN.
- Koreya y’amajyaruguru
Iki ni igihugu kiri ku mugabane wa Aziya, gituwe n’abaturage bangana na miliyoni 25,778,816. Kugeza ubu nta murwayi n’umwe uragaragara ko afite icyi cyorezo cya coronavirus, n’ubwo bwose gihana imbibi nigihugu cya koreya y’epfo cyibarirwamo abarwayi abarenga ibihumbi 10.
- Tajikistan
Iki nacyo ni igihugu cyibarizwa ku mugabane wa Aziya, gifite abaturage basaga miliyoni 9,537,645. Icyi gihugu nacyo nk’uko bitangazwa n’ishami ry’ubuzima mur’icyo gihugu nta murwayi n’umwe wa coronavirus urahagaragara.
- Turkmenistan
Igihugu gifite abaturage basaga miliyoni 6,031,200 kikaba kibarizwa ku mugabane wa Aziya, kikaba gitangaza ko nta murwayi numwe urahaboneka. Gusa kuri icyi gihugu ho nubwo ntawuratangazwa ko acyirwaye, bakeka ko baba bahari, gusa ntibiremezwa.
- Lesotho
Icyi ni igihugu cyo ku mugabane wa Afurika cyiri hagati mu gihugu cya Afurika yepfo, gusa icyi gihugu gifte ubwigenge bwuzuye. Igihugu gituwe gusa na miliyoni 2,142,249 kugeza ubu bikaba byemezwa ko nta murwayi n’umwe urahagaragara.
- Ibirwa bya Comoros
Icyi nacyo kibarizwa ku mugabane wa Afurika, cyikaba ari ikirwa cyiba mu Nyanja yubuhinde bw’amajyepfo. Gifite abaturage basaga ibihumbi 869,601. Bitangazwa ko nta murwayi urimo, gusa ngo bakeka ko haba hari uhari, ariko bikaba bitaremezwa.
- Ibirwa bya Solomon (Solomon Islands)
Icyi ni igihugu kibarizwa ku mugabane wa Oseyaniya, icyi gihugu gituwe g’usa nabaturage ibihumbi 686,884. Gusa kurubu nta murwayi numwe wa coronavirus wigeze uhagaragara.
- Vanuatu
Iki gihugu nacyo cyibarizwa muri Oseyaniya, kikaba kiri mu Nyanja ya Pacific, ni igihugu gifite gusa abaturage ibihumbi 307,145, naho nta murwayi numwe wa coronavirus uhabarizwa.
- Samoa
Icyi n’ikindi kirwa kibarirwa mu bihugu biri ku mugabane wa Oseyaniya, kugeza ubu nta murwayi n’umwe wa coronavirus wari bwahaboneke mu baturage bacyo bose bangana nibihumbi 198,413.
- Kiribati
Icyi gihugu kibarizwa kumugabane wa Oseyaniya, mu bitangazwa n’ubuyobozi byaho nuko nta murwayi numwe wa coronavirus uhabarizwa. Iki gihugu cyo cyikaba gituwe nabaturage 119,451 gusa.
- Federated States of Micronesia
Icyi ni igihugu kibarirwa mu bihugu biri ku mugabane wa Oseyaniya, kugeza ubu nta murwayi numwe wa coronavirus wari wahaboneka mu baturage bacyo bose bangana n’ibihumbi 115,030.
- Tonga
Iki gihugu kibarizwa ku mugabane wa Oseyaniya, mu bitangazwa n’ubuyobozi bwaho nuko nta murwayi n’umwe wa coronavirus uhabarizwa. Iki gihugu cyibarurwamo kuba gituwe nabaturage ibihumbi 105,695.
- Ibirwa bya Marshall (Marshall Islands)
Icyi nacyo n’ikindi kirwa kibarirwa mu bihugu biri ku mugabane wa Oseyaniya, kugeza ubu nta murwayi n’umwe wa coronavirus wari wahaboneka, cyo cyikaba gituwe nabaturage bangana nibihumbi 59,190.
- Palau
Iki gihugu kibarizwa ku mugabane wa Oseyaniya, ubuyobozi bwaho butangaza ko nta murwayi n’umwe wa coronavirus uhabarizwa. Iki gihugu cyibarurwamo kuba gituwe n’abaturage ibihumbi 18,094.
- Tuvalu
Kugeza ubu iki gihugu nta murwayi n’umwe uragaragara muri iki gihugu, dore ko cyiri mu bibarwa mu bihugu bigize umugabane wa Oseyaniya, gituwe gusa nabaturage ibihumbi 11,793.
- Nauru
Nicyo gihugu cya nyuma, mu bihugu bifite ubwigenge cyitaragerwamo n’icyi cyorezo cyugarije isi, iki gihugu ntigituwe nabaturage benshi dore ko kibarurwamo abaturage ibihumbi 10,823 gusa.
Muri ibi bihugu byose uko ari 15 biri kuri uru rutonde, byemezwa ko nta murwayi wa coronavirus n’umwe urabigaragaramo. Ku mugabane wa Oseyaniya, ibyinshi mu birwa bihabarizwa nabyo ntibiragaragaramo abarwayi b’icyi cyorezo, gusa kuko ibyinshi muribyo biba bitigenga niyo mpamvu bitagaragaye kuri uru rutonde.
Ibyinshi muri ibyo birwa ntago biba bifite ubwingenge bwuzuye bwabyo, kuko akenshi biba ari iby’ibihugu bikomeye nka Australia, Ubwongereza, America, New Zealand na bike by’Ubufaransa. Ibi biba bibarwa nkubutaka bwibyo bihugu byibihangange ariko buba hanze yaho byo biherereye.
Ibyishi muri ibi birwa icyabirinze kuba byagerwaho n’icyi cyorezo nuko byafunze imipaka yabyo mbere cyane yuko binagera ku migabane yabyo, cyane cyane ko biba binakurikiza amabwiriza ava mubihugu bibiyobora.
Icyi cyorezo cyikaba cyimaze kugera mu bihugu birenga 185 byo ku isi, aho muri ibi bihugu byose ikigaragaramo abarwayi bake ari muri Yemen hagaraye umuntu umwe, nawe ubu akaba yarakize bivuze ko ntawe ukirwaye.
Naho abarwayi benshi bakaba bari muri Leta zunze Ubumwe za America ahabarirwa abarwayi barenga miliyoni 1, muribo hakize abasaga ibihumbi 110, gihitana abasaga ibihumbi 56.