Site icon Impano.rw

Ibisobanuro by’uRwanda ku gukozanyaho kw’ingabo zarwo n’iza RDC muri Kibumba.

Kuwa mbere taliki 18 Ukwakira 2021 mu bitangazamakuru bitangukanye byandikirwa muri Africa y’uburasirazuba hagarutswe ku makuru yavugaga ko habayeho gukozanyaho hagati y’ingabo za Leta ya Kongo ndetse n’iza Leta y’urwanda mu bice bya Kibumba, biturutse kukuba ingabo z’Urwanda zari zinjiye ku butaka bwa Kongo. Ku ruhande rw’uRwanda Amabasadeli Vincent Karega avuga ko ibyabaye ari ikosa risanzwe.

Nk’uko ikinyamakuru Actualite.cd dukesha iyi nkuru kibitangaza, cyavuze ko kwinjira kw’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa RDC kudushoboka mu gihe nta makimbirane cyangwa ngo ibiganiro bibe byananiranye hagati y’ibihugu byombi.

Ati” Nta cyo u Rwanda rukurikiranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyabaye ni ikosa risanzwe ribaho.”

Ambasaderi Karega yakomeje avuga ko, icyabayeho ari uko ingabo z’u Rwanda zakurikiye abacuruzi ba magendu bari bahungiye muri RDC, hanyuma umwe mu basirikare akarenga umupaka muri metero nkeya akurikiye abo bacuruzi bari bafite imizigo bitazwi ikiyirimo, bikarangira ingabo za FARDC zimutaye muri yombi ku bw’ikosa ryo kurenga umupaka.

Ambasaderi Karega kandi avuga ko habayeho kurasa mu kirere ku mpande zombi ariko akanyomoza amakuru yavugaga ko  habaye imirwano kuko RDF yari mu Rwanda Na FARDC iri muri Kongo, ikindi kandi iby’uko hari ibice(ibyaro) bitandatu byo muri Kibumba byafashwe n’ingabo z’uRwanda si byo kuko ntacyo U Rwanda rwakungukira mu kubifata..

Exit mobile version