Site icon Impano.rw

Ibitekerezo ku cyakorwa ngo Abanyarwanda biga muri Kaminuza zo hanze bige mu zemewe

Uko isi ijyenda itera imbere ni nako ibintu bitandukanye bijyenda bihindurirwa uburyo byakorwagamo. Mu byagiye bihindurirwa uburyo harimo nko kwiga, by’umwihariko amashuri ya Kaminuza kuko ubu amenshi ashobora no gutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga. tugiye kurebera hamwe icyakorwa ngo abiga mu makaminuza yo hanze yifashisha ikoranabuhanga bige muri za Kaminuza zemewe.

Nyuma y’uko mu minsi micye ishize ku mbugankoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye hakwirakwijwe inkuru y’uwagiye gusaba akazi akoresheje impamyabumenyi y’ikirenga yakoreye binyuze mu masomo yo kuri murandasi bidateye kabiri Ikigo Gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza HEC Kikemeza ko iyo mpamyabumenyi nta gaciro ifite kuko yatanzwe n’ishuri ritemewe, twifujije kubasangiza ibitekerezo by’abantu batandukanye ku cyakorwa ngo Abanyarwanda biga muri Kaminuza zo hanze cyane cyane izo bigamo hakoreshejwe ikoranabuhanga bige mu zemewe.

NDIKUMANA Aimable umaze igihe kitari gito arangije muri Kaminuza y’uRwanda we asanga hakwiye ubushishozi mu banyeshuri bashaka kwiga muri ubwo buryo.

Yagize ati” Hakwiye ubushishozi no gucukumbura ukamenya amakuru kuri iyo kaminuza ugiye kwigamo.
Urugero wenda ukareba abandi bahize, updates z’iyo kaminuza abo isohora buri mwaka, ukanamenya na ranks ihagazeho mu gihugu igerereyemo. Naho ubundi biragoye kwemeza ngo iyi iremewe,indi ntiyemewe.”

Umunyamakuru MUKAZAYIRE Immacule we abona hageragezwa uburyo bubiri.

1) Hakabaho ikigo runaka gishamikiye kuri Ministeri y’uburezi ryashaka rikagirwa n’itsinda ry’inzobere bakajya bakora urutonde rwa za Kaminuza zemewe wenda bakagira Website ugiye  kujya kwiga hanze y’igihugu cyangwa yifashishije ikoranabuhanga akajya  abanza kurebaho ko iryo shuri agiye kwigaho riri muri Kaminuza u Rwanda rwemera.

2) Wenda kuko Kaminuza ari nyinshi cyane, ushaka kwiga ariwe ubifatamo umwanya munini ashakisha acukumbura amakuru….Iri tsinda ryajyaho noneho umuntu yabona ishuri akabandikira abamenyesha ko agiye kwiga muri iyo Kaminuza bakayikoraho ubushakashatsi, hanyuma bakamuha icyemezo ko iyo kaminuza yemewe ariko bikaba bikorwa mu gihe kitarambiranye nibura bitarengeje iminsi 3 kugira ngo bitamutesha amahirwe.

Gahunga Stiven warangije mu Ishuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi we yagize ati”Hakwiye kubaho gushishoza mbere y’uko uhitamo Kaminuza wigamo, ndetse byanarimba ugakora ubushakashatsi wifashishije murandasi ukareba Kaminuza zemewe ziba mu gihugu iherereyemo.”

Umwe mu bamaze imyaka itari micye yigisha muri imwe mu makaminuza ya hano mu Rwanda yabwiye umunyamakuru ko Abanyeshuri bashaka kujya kwiga ndetse na HEC basabwa gufatanya kujyirango hatazajya hagira abagwa abashukwa bagata igihe n’amafaranga yabo biga muri Kaminuza zitemewe, ariko uruhare runini rukaba urw’Umunyeshuri.

Yagize ati” Buriya rero mbona ikibazo atari ukubura amakuru ahubwo ikibazo ni ubunebwe bwo kuyashaka.  Mbona mbere yo gutangira kwiga muri kaminuza umuntu adafitiye amakuru intambwe ya mbere yagombye kubaza muri HEC kuko baba bayafite yose cyane ko buri mpamyabushobozi ivuye muri Kaminuza yo hanze ibanza guca muri HEC ikayemeza mbere yo gutangira kuyihahisha, Naho kuvuga ngo hashyirwe Liste ya za Kaminuza zemewe ku rubuga rwa HEC cyangwa rwa Minisiteri y’uburezi hari abo byafasha ariko si buri wese. Ni abantu bangahe bashobora gusoma list iriho Amashuri 70.000?”

Ubusanzwe muri za Kaminuza zijyenga hano mu Rwanda, umunyeshuri ushaka kuziyandikishamo hari amanota runaka asabwa, fotokopi ya Diporome iriho umukono wa Noteri, ibyangombwa bimuranga ndetse n’amafaranga birumvikana. Ibyo binajyanye n’amabwiriza ya HEC, ariko nta mabwiriza mabwiriza yeruye ashyirwaho ku bashaka gukurikirana amasomo yabo hifashishijwe ikoranabuhanga cyane cyane muri Kaminuza zo mu mahanga ari na byo bikururira bamwe mu banyeshuri kwiga muri za Kaminuza zitemewe wenda kuko zishyura macye cyangwa se kuko ibizigirwamo bitaboneka iwacu.

Ibyo bitekerezo byatanzwe, birashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Photo: UR

Ufite inyunganizi, igitekerezo cg amakuru ukeneye ko dusangiza abandi waduhamagara cg ukatwandikira kuri whatsaap +250782868048.

Exit mobile version