Site icon Impano.rw

Iburasirazuba:Police yerekanye abo mu muryango umwe bari barashinze itsinda ry’ubujura bwo gutobora amazu

Kuwa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025 nibwo Police y’ u Rwanda ikorera mu Ntara y’iburasirazuba yeretese itangazamakuru itsinda ry’abasore batanu bamaze igihe bakora ubujura bwo gupfumura amazu yiganjemo ay’ubucuruzi, ubundi bakiba ibyo basanzemo bakanakomeretsa abaje kubafata. Amakuru avuga ko ubu bujura bakunze kubukorera mu turere twa Gatsibo na Kayonza two mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba Superitendent of Police Twizeyimana Hamadun mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yasobanuye uburyo iri tsinda ryafashwe ndetse n’uko bakoraga ubu bujura bwo gupfumura amazu.

Ati” Ni abasore batanu bakora ibikorwa by’urugomo bitandukanye, babiri bava inda imwe, umwe ni mubyara wabo, abandi babiri ni abaturanyi. Ni ibikorwa bamazemo igihe kirekire, umukuru muri bo yatubwiye ko amaze imyaka 3 abikora. Iri tsinda rigizwe n’abantu batandatu ariko batanu nibo twafashe undi umwe yatorokeye mu gihugu cya Uganda turacyamushakisha. Bari bafite ibikorwa byo gutega abantu bakabambura kandi barabyiyemerera, babikoreraga hafi y’akarere ka Kayonza, aho bavuga ko babikoze inshuro zigera muri eshanu ndetse babikoreraga no ku muhanda ujya Kibungo no ku muhanda ujya Nyagatare.

Afande Hamduni akomeza avuga ko ibi bikorwa byose babikoraga biyoberanyije.

Ati” Ibi bikorwa babikoraga bambaye impuzankano z’abanyerondo bagiye biba ahantu hatandukanye ndetse bafite n’intwaro gakondo zirimo imihoro, amapiki ndetse n’amabuye, aya mabuye bayifashishaga mukuyatera abantu babaga baje kubafata”.

“Nk’uko babyiyemerera rero bagize uruhare mu bujura bwabaye ku itariki ya 22 Matata 2025 bwabereye Kiramuruzi, aho batoboye amaduka abiri, bakomeretsa n’umuzamu, bahiba telephone umunani na radio. Nanone bagize uruhare mu bujura bwabereye i Gahini aho bita kuri video ku itariki 03 Gicurasi 2025 bica ingufuri bahatwara telephone 150, bahiba Laptop, bakomeretsa n’ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu ndetse batera amabuye abaturage bari baje gutabara. Nanone ku itariki 14 Gicurasi 2025 bagize uruhare mu bujura bwatoboye Iduka ry’uwitwa Hirwa,aho bibye telephone zigera kuri 500, biba Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, bakomeretsa umuntu wakoraga hafi aho ku cyuma gisya, biba amasaha atanu mashyashya ariko aha ngaha bari bambaye masike ku buryo utabashaga kumenya abo ari bo”.

Afande Hamdun yakomeje avuga ko batahagaritse ibikorwa byabo by’ubujura nyuma yo kwiba aha havuzwe haruguru.

Ati” nanone ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa Gatanu bateye kuri MTN center ya Kayonza bica urugi binjira mo bakoresheje za ferabeto biba amafaranga Miliyoni 8 yari arimo, baterura umutamenwa wari urimo miliyoni 15 barawutwara kuwufungura birabananira bawuta mu muhanda, bahibye kandi smartphones enye, bakomeretsa umupompisite wari hafi aho kuri sitasiyo aje gutabara ndetse n’umuzamu bamutera ibyuma.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko ikibabaje cyane ari uko aba bafashwe ari abana bakiri bato kandi bagombye kuba bakorera igihugu, dore ko umukuru muri bo afite imyaka 26 naho umuto akaba afite imyaka 19.

Kugeza ubu iri tsinda ry’aba basore batanu bamaze gufatwa bafungiwe kuri sitasiyo ya Police ya Rwamagana mu gihe barimo gukorerwa dosiye ngo bashyikirizwe ubutabera.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ivuga ko mu mezi atanu ashize abarenga  1330 bafatiwe mu bikorwa by’ubujura burimo ubwo gushikuza amasakoshi, kwiba inka, moto n’ibindi bintu by’agaciro.

Afande Hamdun yasabye buri muturage gutanga amakuru ku gihe kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano w’abantu n’ibyabo, anashimira abaturage batajya bihanganira kureba ikibi, ahubwo bakihutira gutanga amakuru.

Exit mobile version