Alexis Kagame yavutse ku ngoma ya Yuhi wa V Musinga, tariki ya 15 Gicurasi 1912. Yavukiye i Kiyanza, mu Buliza, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru.
Nyuma y’imyaka 69 y’ubuzima bwuzuye ibikorwa by’ubuhanga buhanitse, yatabarutse itariki ya 2 Ukuboza 1981 mu bitaro by’i Nairobi, muri Kenya.
1.AMASHURI YIZE:
Mu mwaka wa 1925, Kagame yatangiye kwiga mu ishuri rya Leta mu Ruhengeri.
Kagame yarangije ishuli rya Leta mu w’ 1928. Ni nabwo yabatirijwe i Rwaza.
na Padiri Desbrosses ari we wari warafashije Lecoindre gushinga Misiyoni ya Marangara yaje gufata izina rya Kabgayi (Kabwayi). Ubwo ku munsi yari amaze kubatirizwaho yegera Padiri Desbrosses aramubwira ati ” ndashaka kujya muri Seminari.” Padiri aramuseka.
Amaze kubatizwa, ahita ajya imuhira gusezera. Ariko agihinguka baratangara bati : “Ko wabatijwe ejo utashye ute ?” Ati ; “Ngiye mu iseminari ?”. Gukora iki ?, “Kwiga igifaransa !”.
Mu gihembwe cya kabiri, abo biganaga babona ababanye uwa mbere. No mu gihembwe cya Gatatu ahamana umwanya we wa mbere. Ubwo aba arangije umwaka umwe mu Iseminari ari wo wa Gatandatu.
Yageze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri muri Seminari, abarezi be basanga atari ngombwa ko yimukira mu uwa kabili nk’abo biganaga ajya mu wa mbere asimbutse uwa kabili.
Mu mwaka w’ 1933 yarangije Seminari nto nuko yinjira muri Seminari nkuru, nayo yari ikiri i Kabgayi. Kagame yaba yaragize amanota ya mbere mu bo biganaga kuva atangira Seminari nkuru kugeza ayirangiza.
Muri 1936, Seminari nkuru yimukiye mu Nyakibanda. Kagame yari umunyeshuri muri Tewolojiya. Uwo mwaka, umwe mu bapadiri bigishaga mu Nyakibandaa, asaba buri mufaratirii kwitegura kuzabwira abandi icyo yagezeho. Muri icyo gitaramo atumira mo umwami Mutara III Rudahigwa. Igitaramo kirangiye umwami ahamagara Kagame aramubaza ati ; “Ibyo wavuze wabikuye he ?” Undi ati ; “Nabibwiwe na Sekamana.” Amubwira n’abandi basizi babiri. Umwami ati ” abo ndabazi ariko si bo bahanga. Nzakoherereza ababizi neza. Mu 1947 yavuye i Kabgayi ajya ku Gisagara. Hari mu kwezi kwa Gatanu. Umwami Rudahigwa yakundaga kujya kubasura aho ku Gisagara. N’abazungu bifuzaga kugera icyo bamenya ku Rwanda bajyaga kubaza Kagame.
Mu 1950, ukwezi kw’Ukwakira, Padiri Kagame yavuye ku Gisagara, asubira i Kabgayi. Yongeye gukora mu buyobozi bwa Kinyamateka.
Mu kwezi kwa Nzeli mu wa 1952, Padiri Kagame yoherejwe mu mashuri i Roma. Yigiye muri Kaminuza yitiriwe Mutagatifu Geregori. Mu myaka ine yari abonye Dipolome ya Dogiteri muri Filozofiya, aho yakiriwe nk’umunyeshuri udasanzwe.
Kagame yarangije amashuri muri 1956 agaruka I Rwanda. Yigishije Filozofiya muri Groupe Scolaire ya Astrida (Butare). Yigishaga no mu Iseminari nto i Kansi. Ibyo byose yabikoraga atuye Astrida muri Procure.
2.IMIRIMO YAKOZE:
Kuva mu 1947 kugeza mu 1962, yari yaratorewe kujya mu nteko y’abantu b’impuguke zigenza mu nama y’u Burayi (membre du Groupe des Experts Indépendants auprès du Conseil de l’Europe). Umurwa w’iyo nama ukaba Strasbourg ho mu Bufaransa.
Kagame yari no mu Nama y’Ubuyobozi bwa Rwanda-Urundi kuva muri 1956 kugeza ku bwigenge bw’u Rwanda.
Kaminuza y’u Rwanda yashinzwe muri 1963. Naho yatangiye ahigisha Ubumenyi n’Amateka y’u Rwanda. Ntabwo yari agitanga amasomo muri Groupe Scolaire. Ahubwo mu mwaka wa 1964 yagiye gutura i Kansi muri Seminari. Yaje no kwigisha umuco n’ubuhanga bya Afurika mu Seminari nkuru ya Nyakibanda guhera muri 1971. Mu mwaka ukurikiyeho yabaye Umwarimu-mushyitsi muri Kaminuza y’Igihugu cya Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo), Ishami ry’I Lubumbashi. Muri iyo Kaminuza yigishaga amateka ya Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati.
Muri 1972, Kagame yaretse umurimo wo kuba umukuru wa Seminari ntoya y’i Kansi. Yari yarawutangiye muri 1969. Akirangiza uwo murimo ni na ho yimukiye i Butare. Ubwo yahugukiye iby’ubushakashatsi cyane hamwe n’ibyo kwigisha muri Kaminuza y’i Ruhande. Yashoboye kwandika igitabo cya mbere cy’amateka yu Rwanda (Un Abrégé de l’Ethno-Histoire du Rwanda, 1972) no gutegura icyagikurikiye (Un Abrégé de l’Histoire du Rwanda de 1853 à 1972) cyarangiye muri 1975.
Ku ya 5 Nyakanga 1979, Igihugu cyamuhaye impeta y’ishimwe, maze agirwa Officier de l’Ordre National des Grands-Lacs. Iyo mpeta yahabwaga abantu bagize akamaro mu kujijura Abanyarwanda bakoresheje inyandiko, ubuhimbyi, indirimbo n’ibindi.Ku itariki ya 4 Nyakanga 1981, Papa Yohani-Paulo II, yamugize Umusenyeri w’icyubahiro (Prélat d’honneur).
0. IBITABO YANDITSE: IBITABO N’IMYANDIKO 206
1. AMABARUWA N’INDI MYANDIKO:19
2. AMATEKA: IBITABO N’IMYANDIKO 62
3. UBUMENYANDIMI: IBITABO N’IMYANDIKO 8
4. UBUVANGANZO N’UBUGENI:IBITABO N’IMYANDIKO 43
5. FILOSOFIYA: IBITABO N’IMYANDIKO 8
6. IYOBOKAMANA: IBITABO N’IMYANDIKO 50
7. IBINDI: NK’AMASOMO, IJAMBO RY’IBANZE 16
Ingero:
– Introduction aux grands genres lyriques de l’ancien Rwanda (1969) ;
– La Philosophie Bantu comparée (1976);
Umulirimbyi wa Nyili-ibiremwa, gikubiye mu bitabo 3 (1950);
– Matabaro Ajya Iburayi (1938–39);
4.IMIRYANGO MPUZAMAHANGA YABAYEMO:}
1947: Membre du groupe des experts independants aopres du conseil de l’europe , strsbourg, france kugeza 1962;
1956: Membre du conseil d’administration du rwanda-urundi;
1970:membre du comite scientifique international pour la redaction d’une histoire generale de l’afrique(unesco);
1979:Decore de l’ordre national des grands lacs;
1981: Eleve a la dignite de prelat d’honneur par le pape;
Umwete udahwema n’ubuhanga buhanitse yakoranye ioyo mirimo, Inteko Nyarwanda Y’Ururrimi n’Umuco yamugeneye igihembo cy’inteko, aka ba aribwo bwa mbere igitanze: kingana na miliyono eshatu(3.000.000 frs) z’amanyarwanda.
Iyobokamana