Site icon Impano.rw

Igisirikare cyafashe ubutegetsi mu gihugu cy’Inyangamugayo

Ku wa mbere taliki 25 Mutarama 2022 Igisirikare cya Burkina Faso(Igihugu cy’Inyangamugayo)  cyatangaje ko cyakuyeho ubutegetsi bwa Perezida Roch Kabore, nyuma y’iminsi igera kuri ibiri afungiye mu nkambi ya gisirikare.

Mu itangazo ryasinywe na Lieutenant Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba rigasomerwa kuri Radio na Televiziyo bya Burkina Faso, bavuze ko iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryabaye ntawe uhutajwe, ndetse abafashwe kugira ngo iryo hirikwa rigerweho bakaba barindiwe umutekano ahantu hatekanye.

Iri hirikwa rishobora kuba ryari rimaze igihe kitari gito ryiganwa ubushishozi kuko taliki  12 Mutarama 2022 Leta ya Burkina Faso yari yatangaje ko haburijwemo ihirikwa ry’ubutegetsi, ndetse Minisitiri w’ingabo anatangaza ko abantu 15 barimo abasirikare 10 n’abasivili 5 batawe muri yombi bakekwaho kuba inyuma y’uwo mugambi.

Burkina Faso ni kimwe mu bihugu byagiye birangwamo Coup d’etat nyinshi hano muri Afurika, aho rimwe na rimwe inyinshi z’akorwaga  bigizwemo uruhare n’ibihugu by’amahanga, nk’iyahitanye Thomas Sankara, wahiritswe n’uwari inshuti ye magara Blaise Compaore ashyigikiwe n’ubufaransa.

Exit mobile version