Site icon Impano.rw

Igitekerezo: Kuba Minisitiri Nyirarukundo avuga ko nta wabura amafaranga 300 bisa no kwigiza nkana.

Nyuma y’uko  bamwe mu batishoboye bagaragarije ko batazabona ubushobozi bwo kugura agapfukamunwa mu gihe imiryango yabo yiyicira isazi mu jisho,  Minisitiri Nyirarukundo Ignatienne we yatangaje ko nta munyarwanda wabura amafaranga 300F yo kugura agapfukamunwa. Ibifatwa nko kwigiza nkana kuko nawe ubwe ukuri ku bihe isi irimo n’imibereho abantu basanzwemo atakuyobewe.

Nyuma y’uko   Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel atangarije ko abaturarwanda bose bategetswe kwambara udupfukamunwa bari mu ngo ndetse n’igihe bagiye gushaka serivise za ngombwa. Abaturage bahise batangira kugaragaza ko badashobora kubona ubwo bushobozi.

Kugeza ubu hamwe na hamwe mu gihugu, agapfukamunwa karagura amafaranga ari hejuru y’igihumbi ibyo abaturage batandukanye bavuga ko bibakomereye.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Tv na Radio 10 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko abanyarwanda badakennye ku buryo hari uwabura 300Frw yo kugura agapfukamunwa. Gusa yongeyeho ko uwayabura yakoresha n’igitambaro cy’umwenda yambaye ariko akirinda iki cyorezo gihangayikishije Isi.

Madame Nyirarukundo Ignatienne ari kwigiza nkana.

Kuba Madame Nyirarukundo Ignatienne yaravuze ko abaturage badakennye ku buryo babura amafaranga 300 yo kugura agapfukamurwa, byo ni ukwigiza nkana kuko na mbere y’uko Coronavirus iza hari uwo kubona ayo 300 byagoraga kandi yakoze. None ubu adakora bwo bimeze bite?

Madame Ignatienne yirengagije ko mu gihe kingana n’umwaka wose hari umugabo unanirwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umuryango we bufite agaciro k’amafaranga angana n’ibihumbi 1,2000.

Ese koko umuturage utabona amafaranga 300 arahari?

Igisubizo ni yego. Urugero: Hari umuturage ufite umuryango w’abantu bane, ni umugore, nta mugabo agira kandi abana be bose bari munsi y’imyaka 15. Uyu mubyeyi atuye mu cyaro aho atunzwe no kujya guca inshuro ahingira amafaranga. Buri munsi ajya guhinga mu kw’abandi aho umubyizi yishyurwa amafaranga 800. Aya mafaranga ahembwa niyo aba agomba kumutungana n’abana be batatu. Ayo mafaranga niyo aba agomba kuvamo imboga, uburisho, umunyu, isabune, amavuta yo kwisiga- dore ko ayo kurya yo ar’ugutegereza kuyarya mu minsi mikuru y’impera z’umwaka. Ayo mafaranga kandi mu bihe bisanzwe niyo yavagamo amakayi n’amakaramu y’abo bana.

Uyu muturage umwaka urinda urangira atarabona n’uburyo bwo kuba yazigama igiceri cy’ijana. Abaturage nkaba ntabwo bivuze ko Minisitiri atazi ko bariho. Ikibazo ni ” ese birakwiye ko yirengagiza ko bahari kandi abizi neza ko batabura?”

Jye icyo mbona gikwiye: Hakarebwe uburyo iyi miryango itabona ubushobozi bwo kwigurira aka gapfukamunwa yoroherezwa kukagura binyuze muri gahunda nyinshi za Leta zitandukanye nka VUP n’izindi. Ariko kwiyumvisha ko nta wabura ubushobozi bwo kukagura bwo, ni ukwirengagiza ukuri kugaragara.

 

 

Exit mobile version