Site icon Impano.rw

Impamvu 8 ingimbi n’abangavu bakenera guhura n’umuvuzi w’indwara zo mu mutwe “Therapist”.

Kuva ku ntekerezo zihindagurika kugera ku bibazo bigendanye n’amasomo, abangavu n’injyimbi bose bafite ibibazo byo guhangayika.  Icyakora abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaza ko iyi mihangayiko ishobora kwiyongera kugera ku rwego uyu mwangavu cyangwa ingimbi akeneye ubuvuzi bwihariye mu kuvura imihangayiko.

Ubushakashatsi bugaragaza ko biciye mu kuganirizwa ku ngingo zitandukanye nk’urukundo, inama ku bijyanye n’imikorere y’imyanya ndangagitsina ndetse n’ibindi, bishobora kugabanya kwiyongera kw’iyi mihangayiko. Inshuro nkeya ufite ikibazo ahura na muganga zirahagije kugira ngo imibereho ye ihinduke ibe myiza.

Twifashishije ubushakashatsi bwashyizwe ku rubuga Verywellmind.com, twabakusanyirije ibintu 8 bituma abangavu n’ingimbi bakenera ubuvuzi bwo mu mutwe “Therapy”.

Agahinda gakabije(Depression)

Intekerezo zitari ku murongo akenshi zitangirira mu gihe cyo kugimbuka. Nyamara iyo icyo kibazo kititaweho umuntu ashobora kugikurana kugera bihindutse indwara y’agahinda gakabije. Ni yo mpamvu abashakashatsi bakugira inama yo kugana umuvuzi w’indwara zo mu mutwe mu gihe ubona ashobora kuba ufite ikibazo nk’icyo.

Kugirira ubwoba ahazaza(Anxiety Disorders)

Ni ibisanzwe ku bakigimbuka kugira ubwoba bw’ahazaza. Nyamara n’ubwo bisnzwe ubushakashatsi bugaragaza ko hari ingimbi n’abangavu bagira ubwoba bw’umwihariko(budasanzwe). Ibi bishobora guterwa n’ubuzima bwo mu bugimbi burimo ubucuti, amasomo ndetse n’ibindi.

Imyitwarire mibi(Behavioural problems )

kwirukanwa ku ishuri ku ishuri, kurara amajoro udasinziriye ndetse no kugira umushiha ni bimwe mu bimenyetso bikomeye bigaragaza ko umwangavu cyangwa ingimbi afite ibibazo bikomeye mu mutwe. Mu gihe ubyibonyeho cyangwa ubibonanye  umwana wawe ni uri umubyeyi, gerageza ushake umuvuzi w’uburwayi bwo mu mutwe agufashe kumenya ikibazo gihari kuko hari n’ubwo usanga ari ubumenyi bucye cyangwa se imibanire yawe(ye) n’abandi itameze neza bikamugiraho ingaruka.

Gukoresha ibiyobyabwenge(Drugs abuse)

N’ubwo ababikoresha batabisobanukirwa, gutumura itabi ndetse no kunywa ibisindisha bishobora kubyara ibibazo bikomeye ku ngimbi n’abangavu. Icyakora ku wemeye gushaka ubuvuzi, umuganga ashobora kumuganiriza akamenya neza uburyo amuvuramo kandi agakira. Ashobora kuvurwa ari wenyine, ashobora kuvurirwa mu itsinda cyangwa se akanavurirwa mu rugo bitewe n’ibibazo afite.

Guta umutwe(Stress)

Ingimbi n’abangavu bakunda guhura n’ibintu bibatesha umutwe. Bishobora guturuka ku kuba kwigira ikizami birimo kumugora kandi yifuza kugitsinda, cyangwa se ibiganiro akunda kumvana inshuti ze by’ibura ry’akazi nyuma yo kurangiza kwiga. Ibyo bigatuma ata umutwe kugera ubwo bibyaye ikibazo kiremereye. Gusa abashakashatsi mu by’ubuzima bavuga ko iki cyo cyorohera inzobere mu kuvura abafite ibibazo byo mu mutwe kuko iyo ubagannye gukira byihuta.

Guhangana n’amategeko(Legal problems)

Kwiba, gusinda cyangwa se kurwana ni zimwe mu mpamvu nke zijya zituma ingimbi cyangwa umwangavu atangira guhangana n’amategeko. Ibi bibabaza ababyeyi ndetse bidasize na banyir’ubwite n’ubwo bo badapfa kubyerekana. Abavuzi b’indwara zo mu mutwe babafasha kugira amahitamo aboneye ku buzima bwabo n’uburyo umuntu yirinda ibikorwa binyuranya n’amategeko.

Kutigirira ikizere(Low self-esteem)

Ingimbi cyangwa umwangavu ashobora kugira ikibazo cyo kutigirira ikizere akenshi bewe no guturuka mu muryango utifashije. Abashakashatsi mu by’ubuzima bavuga ko iyo iki kibazo kititaweho hakiri kare umwana ashobora kugira ibibazo bikomeye, ari ho hahandi usanga yishoye mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge. Aha na ho uwo mwana azakenera inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe.

Ihahamuka(Trauma)

Iyo ahuye n’impanuka ikomeye ituma agera hafi yo gupfa, afashwe ku ngufu cyangwa se habayeho ikindi kintu gifite ingaruka z’igihe kirekire, umwangavu cyangwa ingimbi ashobora kugira ihungabana. Icyakora aha na ho abavura indwara zo mu mutwe bashobora kumufasha kongera ubushobozi bwo guhangana n’iki kibazo n’ingaruka zishobora kubaho. Ibi bikunda cyangwa se byoroha iyo ikibazo gifatiranywe hakiri kare.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abana bari mu gihe cyo kugimbuka usanga ibi bibazo babihuriyeho, icyakora ngo batinya kubiganiraho n’abandi bantu. Ni yo mpamvu bakubwira ko umwana wawe mu gihe ubona ko akeneye ubwo bufasha kandi akaba atabyumva neza udakwiye gucika integer ahubwo jya ugumya umuganirize yumve ko ari cyo akeneye ngo ubuzima bwe bumere neza.

Exit mobile version