Hari abantu usanga bararenzwe n’urukundo nyamara uwo bakunda we atabiyumvamo ndetse akanabibereka ariko bagakomeza bagahatiriza. Ntawakugira umunyamakosa kuko wisanze ukunda urudashoboka rutazakugarukira, ariko hari ibyo wakora byagufasha kuva mu gicuku urimo maze ugatangira ubuzima bushya nkuko tubikesha Elcrema, urubuga rwandika ku rukundo n’mibanire.
Jya umunya ko udafite uburenganzira bwo kugenzura ibitekerezo by’undi
Ni byo koko birababaza kuba warimariyemo umuntu ariko we ntabyiteho ariko ugomba kumva ko na none afite impamvu ze. Akenshi utekereza nkaho hari uburenganzir aufite bwo kuba wahindura imitekerereze ye ariko buriya icyo wakora cyose we atabishatse na na kimwe cyahinduka.
Irinde ikintu cyose kiguhuza nawe
Ubikoze mu kinyabupfura wirinda gukomeza gukurura ibintu byose byatuma uhura nawe cyanwga se ngo umuvugishe. Iyo wihaye uwo mwanya nibwo ugaruka mu bitekerezo bizima bikagushoboza kumwikuramo.
Menya ko ushobora kubaho neza udafite uwo muntu wakunze byo gusara
Abenshi iyo bakunze muri ubwo buryo usanga bavuga ko badashobora kubaho mu gihe badafite uwo muntu bakunze. Nyamara ibyo biba ari ukwiyica mu mutwe kuko n’ubundi azakomeza akwanjye kandi uzabaho neza utamufite.
Irinde kwihorera kuri uwo wakunze
Hari n’abandi badashobora kwihangana ugasanga ngo kuko yakunze umusore cyanwga se inkumi bakaba bari bamaranye imyaka runaka abantu bose babizi nngo ubwo amakatiye nawe agiye gushaka ikintu kibi amukorera mu rwego rwo kumwumvisha ko nawe atakimukeneye. Ibyo nabyo ntibikwiriye kandi ntacyo bikubohoraho ku mutqwwaro w’urukundo uba usigaranye. Ni byiza kwitwararika wkirind aamagambo mabi umubwira cyangwa se ikindi gikorwa kibi wamukorera.
Irinde gushaka uwo uhirikaho ikosa
Ibyo nabyo bikunze kuba ku bantu bari mu kababaro ko kwangwa nabo bakundaga ugasanga bari gushaka uwo bahirikiraho ikosa ugatangira gutekereza ko ari umusore cyanwga se inkumi yamukunze ibiri inyuma, ababyeyi be se, inshuti n’abandi. Iyo ugiye muri ibyo bigutesha umwanya kandi ukarushaho kubabara aho kwakira ibyakubayeho.
Shaka ibindi bigushimisha uhugiramo ariko wirinde ibikwangiza
Washaka inshuti zawe za hafi zikajya zikuba hafi ugakora n’ibindi bintu bikurangaza nko kureba filimi, siporo, n’ibindi. Gusa na none wirinda kwihahuza inzoga, kwishora mu busambanyi n’ibindi bisa nkabyo.
Ibi ni bimwe mu byagufasha igihe wakunze umuntu cyane ariko we akaba atagukunda no mu gihe mwigeze gukundana akaza kuguhakanira.