Site icon Impano.rw

Ingano za Serbia zishobora kugabanya itumbagira ry’ibiciro ku masoko yo mu Rwanda

Bread wheat (Triticum aestivum)Bread wheat (Triticum aestivum)

Leta y’u Rwanda ivuga ko igiye guhahira ingano n’ibigori mu gihugu cya Serbia, mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe n’intambara iri muri Ukraine.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri mu biganiro byahuje Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Édouard na Minisitiri w’Ubucuruzi wa Serbia, Tomslav Momirovic, nk’uko ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA kibitangaza.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko ibiganiro hagati ya Minisitiri w’Intebe n’intumwa za Serbia byageze ku myanzuro irimo no kuziba icyuho cyatewe n’igabanuka ry’ibinyampeke u Rwanda rwavanaga mu Burusiya na Ukraine .

Yagize ati ‘‘Twumvikanye ko dushobora guhahirayo ingano n’ibigori tukabizana abanyarwanda babyifuza bakabigura ku giciro gihendutse. Twumvikanye ko tugiye kuganira tukareba uko twabikora n’abacuruzi bacu ukuntu bajyayo bakabizana ku biciro bihendutse bikungukira abanyarwanda.’’

Yavuze kandi ko u Rwanda rufite byinshi rwakohereza muri Serbia, birimo icyayi n’ikawa, ba mukerarugendo b’iki gihugu nabo bakaba baza gusura u Rwanda.’’

Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira ibinyampeke byiganjemo ingano byaturukaga yo ndetse mu Burusiya byabuze ku masoko, bitewe n’uko inzira byanyuzwagamo yari ifunze, naho ifunguriwe hisunzwe amasezerano hagati y’Uburusiya na Ukraine bafashijwemo n’umuryango w’abibumbye ndetse na Turukiya, ibyinshi byoherejwe mu bihugu by’u Burayi na Amerika.

Exit mobile version