Site icon Impano.rw

Inkomoko y’insigamigani urugiye kera ruhinyuza intwari.

Uyu mugani bawuca iyo babonye uwari intwari ajyeze aho akagamburuzwa n’ibibazo byurukurikirane yabona bimucikiyeho akava ku izima. Ubwo  nibwo bamugarukira bashaka kumvikanisha ko ntako atari yagize bati Burya koko urugiye kera ruhinyuza intwari wakomowe kuri Mpongo  umusaza w’ibwanamukali mu bashumba(ubu ni mu karere ka Huye) ahasaga mu w’I 1800.

Mpongo yabayeho ku ngoma ya Yuhi Gahindiro ahaba intwari cyane ubutwari bwe burambukiranya buva ku ngoma imwe bufata n’indi ariyo ya Mutara  Rwogera, icyo gihe abarundi bamuteraga ubutitsa bashaka kumunyagira inka akabarwanya akabatsinda bidasubirwaho kujyeza bazinutswe urugo rwe.

Umunsi umwe abarundi bitwikira igicuku bajya gutera u Rwanda ariko muri iryo joro mpongo akaba yari yaraye atongana n’umugore we maze aramuhunga ajya kwigandurira imyambi,  bwenda gucya umuhungu wa mpongo ajya mu bwiherero aba akubise amaso igitero cy’abarundi arakimirana aragaruka abwira se noneho ko igitero kije ari simusiga ati” Mpongo dawe noneho izacu(inka) ziranyazwe”

Mpongo aramubaza ati” mu baduteye harimo na nyoko?”  Umwana ati” Oya,  None se mama yaba yarajyeze i Burundi ryari?” Mpongo ati “subirayo undebere neza witonze mbona agira ubucakura bwinshi  wasanga yaraye ajyezeyo.”  Ako kanya mukampongo aba rasohotse ati ‘’ ariko Mpongo urubwa rwawe uzarujyeza he?” Mpongo ati” Mbese burya uri hano!” Ahita ahumuriza umuhungu we ati mwana wanjye humura kuva nyoko atarimo ntawuri butunyagire inka.”

Nkuko yakabivuze babaye bakihagera abarasira kubamara baramuhunga bajya gutera mu bashumba naho ntibyabahira baraneshwa.

Nyuma y’uko babonye ko Mpongo ari igihanganjye ntawamutsimbura ngo abe yamutwara utwe bigira inama yo kumutega iminsi yajyera  mu zabukuru bakazagaruka kumunyaga. Niko byagenze koko babonye ajyeze mu zabukuru baragaruka,  ariko kuko nta mbaraga yari agifite yirinda kubarwanya arahagarara arebera uko bagabagabana inka ze arababwira ati” Nimuzijyane muragatsindwa n’uruhanga rwa Rwogera nta kindi!”

Bumvise ayo magambo ye baramuseka bati ‘’ Genda mpongo urashaje koko” nta gacumu nta gaheto(utanarwanye)”  bararebana abakuru muribo bagira impuhwe bati” agishoboye yaraturwanyaga akadutsinda none tumufatiranye n’izabukuru aturetse nta no kurwana?, mureke tumusubize inka ze kuko ibi ntibyaba ari ukunyaga byaba ari ugushimuta.”

Nuko Rubanda rwo muri ako gace rutangarira ukuntu Mpongo wajyaga arwana n’ababisha akabanesha yari yemeye kunyagwa nta no kurwana baheraho bavuga bati” Burya koko urugiye kera ruhinyuza intwari” umugani ukwira igihugu cyose abantu babona ugamburujwe n’iminsi bakagira bati burya koko urugiye kera ruhinyuza intwari.

Ivomo: Ibirari by’insigamigani 1980 page 191

Exit mobile version