Inoti ya Ksh 500 yateje Urunturuntu mu Banyakenya

Banki Nkuru ya Kenya (CBK) yagiriye inama abacuruzi n’abakora ubucuruzi bahura n’ikibazo cy’abakiriya banga kwakira inoti zo mu bwoko bwa kera, ko bajya bazijyana muri banki z’ubucuruzi bakazisimbuza inoti shya.

Ibi bije nyuma y’urujijo rwabaye mu baturage ndetse n’ikibazo cyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho umucuruzi umwe yavuze ko abakiriya banze kwakira inoti ya Ksh 500 yo mu bwoko bwa kera.

Mu gusubiza, Banki Nkuru ya Kenya (CBK) yashimangiye ko iyo noti ya Ksh 500 ya kera igifite agaciro mu kwishyura, isaba abaturage kuyemera nta kuzuyaza. Yanasabye ba nyiri ubucuruzi kujya basobanurira abakiriya babo ko izo noti zigifite agaciro.

Umukozi wa CBK yagize ati: “Ku bacuruzi bahura n’abakiriya batifuza kwakira inoti za kera, mujye mubaganiriza mubasobanurire ko zigifite agaciro mu kwishyura. Niba bibaye ikibazo gikomeye, mujye muzijyana muri banki zibegereye muzisimbuze inoti nshya.”

Muri videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, uwo mucuruzi w’umugore yavuze ko iyo yakiriye inoti ya Ksh 500 ya kera, agerageje kuyitanga ku bandi, yaba abakiriya be cyangwa abamugurisha ibicuruzwa, bayanga.

Yavuze ko bamwe mu bakiriya bamubwiraga ko na bo batabona  abazemera, bityo bagahitamo kutazakira. Ibyatumye asaba Banki Nkuru ya Kenya (CBK) na Leta muri rusange gufata icyemezo cyo gukuraho burundu izo noti, aho gukomeza kuzirekera  ku isoko mu gihe abaturage bakomeje kuzanga.

Mu gusubiza, CBK yasobanuye ko nubwo nta gihe ntarengwa cyashyizweho cyo gukuraho burundu inoti za kera, gahunda yo kuzivanaho iri gukorwa buhoro buhoro. Igihe izo noti zigejejwe muri banki, ntizisubizwa ku isoko; ahubwo hasohorwa inoti nshya, bigatuma izishaje zigenda zigabanuka uko igihe kigenda gihita.

Nk’uko CBK ibivuga, inoti zose za Ksh 500 ziracyari ku isoko zaba ari izo mu bwoko bwa kera n’ishya ziracyemewe mu kwishyura kandi zigomba kwakirwa.

Muri 2019 Hari inoti  CBK yakuyeho burundu ariyo inoti ya Ksh 1,000 yo mu bwoko bwa kera, mu rwego rwo kuvugurura ifaranga no kurwanya ikoreshwa ry’amafaranga atemewe. Nta yindi noti yigeze ikurwa ku isoko.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *