Site icon Impano.rw

Ishyari no gusuzugura Afurika ku isonga, mu biri gutuma umuti wa Madagascar uvura Coronavirus utemerwa na OMS.

Ishyari no gusuzugura Afurika ku isonga, mu biri gutuma umuti wa Madagascar uvura Coronavirus utemerwa na OMS. Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo by’umwanditsi ku giti cye, ingero ziri bwifashishwe haragaragazwa inkomoko yazo.

Nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gushegesha isi, amamiliyoni y’abatuye isi amaze iminsi itari mike yikingiranye mu nzu, amaso y’isi yose ahanzwe ku nzobere n’abadogiteri bo mu bihugu by’uburengerazuba bw’isi, aho buri wese yari ategereje inkuru iturutse muri ibyo bihugu ivuga ko havumbuwe umuti uhamye ndetse nurukingo bya Coronavirus.

Icyo gihe inkuru zabaga zicicikana ni izavugaga ko Afurika izazongwa ndetse ikanashegeshwa bikomeye n’icyorezo cya Coronavirus, hatanirengangijwe ubukene bw’akarande bwagombaga gukururwa na zimwe mu ngamba zo guhangana n’iki cyorezo. Abatangazaga imibare myinshi y’abanyafurica bazahitanwa nicyorezo ntabwo mpamya ko ar’uko bari bafitiye impuhwe Afurica cyane, Oya pe! Kuko ukurikije amakuru yatangwaga buri wese yari yamaze kumva ko Afurica iguye mu mage matindi ashobora no gutuma isibangana ku ikarita y’isi(nubwo nubundi tubara ubukeye).

Inkuru y’incamugongo ku bihugu byo mu burengerazuba bw’isi ariko ikaba inkuru nziza ku banyafurika  yamenyekanye taliki 20 Mata, iturutse aho abantu batigeze na rimwe bakeka ko yaturuka. Umuti wa Coronavirus muri Madagascar.

Inkuru yagombaga gukura igisuzuguriro ndetse no kugarurira ikizere umugabane w’Afurica byari byitezwe ko igomba guturuka mu bihugu by’uburengerazuba bw’isi yaje guturuka muri Afurika. Minisiteri y’ubuzima muri Madagascari yatangaje ko yamaze kuvumbura umuti wa Coronavirus ukozwe mu bimera byo muri icyo gihugu.

Ntabwo byatinze kuko taliki 21 Mata Perezida wa Madascar ubwe yamuritse ku mugaragaro umuti wa Coronavirus ukozwe mu bimera, uhita unahabwa izina rya Covid-Organics nk’uko AFP yahise ibitangaza kuri uwo munsi.

Kuva ubwo umuti watangiye kwamaganwa na za nzobere twavuze haruguru, gusa ku rundi ruhande impungenge zazo zishobora kugira ishingiro. Ariko Perezida  Rajoelina ibyo yabishyize ku ruhande , avuga ko uwo muti uzatangwa mu gihugu kuko ari “inshingano ye kurengera abaturage ba Madagascar”.

OMS yakomeje gukangurira isi kutizera umuti wo muri Madagascar kugeza ubanje gukorwaho ubushakashatsi bw’imbitse. Ibihugu bikomeye ku isi byarifashe kuko nubundi bisanzwe bizwi ko bivugira muri OMS.

Umuti wa Madagascar uri guhombya iki ibihugu by’ibihangange ku isi?

Ntabwo ndi inzobere mu bijyanye na Politiki ariko ikigaragara cyo, igihugu cyagombaga kugaragaza uyu muti mbere y’ibindi bihugu cyari kuba cyica cyigakiza kuko cyari kuba gifite ikintu isi yose icyeneye. Byari kwinjiriza amafaranga atubutse iki gihugu ndetse ubuhangange n’ubwema bwacyo bukarushaho kwiyongera.  Ibihugu bidafite ubushobozi buhagije bwo kugura uyu muti byari kugira andi masezerano bigirana na ba nyir’umuti kugira ngo bye gukomeza gutakaza abaturage, cyane ko kimwe mu bigira igihugu cyo, ari uko kiba gifite abaturage. Leta zari gukora ibishoboka byose ndetse zikanubahiriza amabwiriza yose zihawe ariko abaturage bazo bakarokoka iki cyorezo. Ibyo byose Madascar yabihinduye ubusa.

Ese umuti wa Madagascar ni ikinyoma?

Kugeza ubu na OMS ivuga ko itizeye uyu mut,i ntabwo irerura ngo ivuge ko uyu muti udashobora kuvura Coronavirus kuko ibyemeje yahita ibazwa ikiri kuvura abaturage ba Madagascar. Ikindi nta nubushakashatsi yakoze ngo igaragaze icyo uyu muti wakwangiza mu buzima bwa muntu.

Ubusanzwe uretse abafite izindi mpamvu za Politiki baba bitwaza, ariko Perezida ni umuntu udasanzwe. Umuntu uba ufite inshingano zo kureberera abaturage b’igihugu ayoboye, ntabwo ari umuntu wo gukerensa uko byagenda kose. Ibi bivuze ngo ntabwo Perezida ari umuntu wahagarara imbere y’isi yose ngo atangaze amangambure. Ibintu Perezida Andry Rajoelina yatangaje byari byagenzuwe bihagije, kuko nta gihugu na kimwe kidafite inzobere mu buvuzi, nubwo zigenda zirutana bitewe n’iterambere ry’ibihugu. Gusa hari igishoboka: Uyu muti wenda ushobora kuba wavura abaturage ba Madagascar ariko ntuvure abo mu bindi bihugu kuko wenda muri ibyo bihugu bindi utigeze uhageragerezwa ariko muri Madagascar urakora.

Ikindi kintu gishoboka nkuko byagiye bitangazwa, Coronavirus igenda yivugurura ku buryo uyu munsi umuti abantu bakoreshaga bagakira iyi ndwara, mu kwezi gutaha bashobora kuwukoresha ntibakire, ariko ibi nibinabaho ntabwo bizaba bisobanuye ko umuti wa Madagascar ntabo wakijije.

Kuki umuti wa Madagascar utari kwemerwa na OMS ku rwego mpuzamahanga?

Mu gusubiza iki kibazo Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yabajije  France24 yari imubajije igisa nacyo ati: “Iyo itaba ari Madagascar, ikaba ari igihugu cy’Iburayi cyavumbuye uyu muti, hari kuba kuwushidikanyaho cyane gutya? Siko mbitekereza”. Naho kukuba OMS ihora ivuga ko uyu muti utigeze usuzumwa ho Perezida wa Madagascar avuga ko, Abahanga muri siyansi ba Africa badakwiye gusuzugurwa.

Yagize ati” Ndatekereza ko ikibazo ari uko uwo muti uva muri Africa bityo ntibakwemera ko igihugu nka Madagascar kizana umuti wo gukiza isi”.

Abayobozi batandukanye ba Afurica bamaze gushyigikira uyu muti baniyemeza kuwukoresha mu bihugu byabo.

Bamwe mu bayobozi b’ibihugu byo muri Afurica bashyigikiye byeruye uyu muti wa Madagascar. Urugero ni nka Perezida wa Tanzania Magufuli yagize ati: “Ndikuvugana na Madagascar ndetse bamaze kwandika ibaruwa bavuga ko hari umuti bavumbuye. Rero tuzoherezayo indege izane uwo muti kugira ngo n’Abanyatanzania na bo bashobore kubyungukiramo”.

Taliki 27 Mata 2020 ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga yabajijwe ku muti wa Madagascar asubiza muri aya magambo” ibya Madagascar mbibona nk’uko wabibonye, wahitamo kubyemera ni uburenganzira bwawe cyangwa se ukabigiramo ikibazo ukavuga ngo reka dutegereze turebe aho byakoze, turebe ikivuyemo, nange narabibonye ariko nakubwiye ko ngerageza gukurikiza Science isobanutse uko tuyizi ubwo ariko n’ibyo bindi tuzajya tubyumva turebe ibirimo n’ibyo ari byo.” Ukurikije iyi mvugo biragaragaza ko hari hategerejwa kureba niba koko uyu muti hari abo ushobora gukiza.

Ibihugu birimo Guinea Equatorial , Guinea-Bissau, Niger na Tanzania byamaze gusaba no kohererezwa kuri uwo muti, leta ya Madagascar yatangaje mu kwezi gushize.

Kugeza ubu icyo abaturage by’umwihariko abo mu Rwanda bari gusabwa ni ugukaraba intoki kenshi gashoboka bifashishije amazi n’isabune, kwambara agapfukamunwa igihe bavuye mu ngo zabo, ndetse no gusiga intera ya metero hagati y’umuntu nundi.

Exit mobile version