Site icon Impano.rw

Itorero Zeraphat Holy Church ryambuwe ubuzimagatozi

Nyuma y’uko Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bayoboraga Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ batawe muri yombi, ubu noneho itorero ryabo ryamaze kwamburwa ubuzimagatozi.

Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ryo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024, ryahamije ko iri torero ryamaze kwamburwa ubuzimagatozi.

Rigira riti” Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatesheje agaciro icyangombwa cy’ubuzimagatozi cy’itorero Zeraphat Holy Church. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe na
RGB bwagaragaje ko iri torero ritubahiriza ibiteganywa n’itegeko.
Byumwihariko, zimwe mu mpanvu zashingiweho mu kwambura icyangombwa cy’ubuzimagatozi iri torero harimo kubangamira amahoro n’umutekano bya rubanda, ituze n’ubuzima byabo, umuco mbonezabupfura, imyitwarire myiza, hamwe n’ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.”

Ibi bije bikurikira amakuru yari aherutse gutangazwa n’u Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yemezaga ko Dosiye y’umuyobozi w’iryo torero n’umugore we yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Exit mobile version