Site icon Impano.rw

KAYONZA: Abagabo banywa igikoma baratabarizwa

Iki kibazo kiganje mu Kagali ka Rwimishinya mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, aho hari itsinda rigizwe n’urubyiruko rwataye ishuri, ubundi bashinga itsinda ryo guhohotera umugabo wese baciye iryera arimo kunywa igikoma cyangwa uwo batabona mu kabari.

Bamwe mu baganiriye na Impano bayitangarije ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, kuburyo umugabo ushaka kunywa igikoma adashobora kwicara hanze ngo akinywe, ahubwo bimusaba kwihisha mu nzu kugira ngo hatagira umubona akabibwira abagize iryo tsinda ry’insoresore zikaza ku muhohotera.

Umwe mu bagabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko yakubiswe n’iri tsinda ry’aba basore rimushinja ko arimo kuvuganira mugenzi we yari asanze barimo gukubita bamushinja kunywa igikoma.

Ati” ubwo narindimo gutaha, nsanga izi nsoresore zafashe mugenzi wanjye zirimo kumuhondagura, mbabaza icyo barimo kumuziza, bambwira ko anywa igikoma kandi ngo ntibazihanganira umuntu wese unywa igikoma.

Uyu mugabo akomeza avuga ko yagerageje kuvuganira mugenzi we ngo izi nsoresore zimureke, ahubwo aba ari we zadukira zirakubita.

ati” Ubwo mu gihe ntangiye kubabwira ko iryo ari ihohoterwa barimo gukorera mugenzi wanjye, nagiye kumva najye bankubise inkoni ngo najye nywa igikoma.

Iyo ubajije abaturage bo muri aka gace uko uru rubyiruko rumenya amakuru y’abagabo banywa igikoma, bakubwira ko ngo babishingira ku ngano yawe cyangwa kuba utagaragara mu kabari.

Ati” Iyo bakubonye ubyibushye kandi utajya ugera mu kabari, tayali uba unywa igikoma, iyo bagufashe baragukubita kakahava”.

SP Hamdun Twiyimana Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko nta muntu wa kagombye kuba ahohoterwa ngo nuko anywa igikoma, bityo ko bagiye gukurikirana abakora uru rugomo.

Ati” Ndetse unywa icyo gikoma ntekereza ko ari we ufite ubuzima bwiza kurenza unywa ibyo biyoga bitujuje ubuziranenge cyangwa izindi nzoga, ntabwo rero umuntu akwiye kuba ahohoterwa ngo ni uko anywa igikoma, byaba ari urugomo, turabikurikirana bigomba guhagarara”.

Gusa nubwo abaturage baterura ngo bavuge amazina y’abakora uru rugomo ku bw’umutekano wabo, ariko ngo ibi bikorwa n’abaturanyi babo bacukura amabuye mu buryo butemewe ( Imparasi) ubundi bamara gusinda akaba aribwo birara muri aba bagabo babashinja kunywa igikoma.

Exit mobile version