Site icon Impano.rw

Kayonza:Urubyiruko ruhagarariye urundi runenga bagenzi babo basuzugura akazi

Bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi mu Karere ka Kayonza banenga bagenzi babo basuzugura akazi, bavuga ko bakeneye akazi ko mu biro no  gukira vuba.

Mu nteko rusange y’urubyiruko yabere mu Murenge wa Mukarange, hagarutswe ku mahirwe ahari yo gukora cyane cyane ku bibumbiye hamwe mu makoperative, bityo banemeza ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha urubyiruko rugenzi rwabo ko ntawe ukwiye gusuzugura akazi.

Iki kibazo nubwo abenshi batekereza ko wagisanga cyane ahitwa ko ari mu mijyi no mu dusantere dukomeye tw’ubucuruzi, no mu mirenge y’icyaro ugisangayo nk’uko byemezwa na Manizabayo Norbert wo mu Murenge wa Kabare.

ati: “Muri Kabare hari imishinga ihakorera nka CDAT na KIIWP nubwo urubyiruko ruyitabira ariko ntabwo bishimishije, ugendeye ku mahirwe ahari abantu batabyaza umusaruro.”

Nubwo ibi bivugwa ariko, hari abateye intambwe biyemeza gukora akazi kuko bari bafite intego yo kuziteza imbere ariko bafite aho bahera.

Uzarama Alice avuga ko kuba wakorera abandi mu gihe utarabona ubushobozi bwo kwikorera ntacyo bitwaye.

Ati: “Mu gihe utarabasha kubona igishoro kuri babandi bashaka kwikorera nshyigikira ko umuntu yaba akorera undi, kuko ntibisobanuye ko uciriritse igihe uri gukorera abandi, ahubwo ufite igitekerezo ariko ntabwo urabona uburyo bwo kugishyira mu bikorwa kandi unakeneye ubunararibonye mu kazi.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kayonza, Rukundo Pacifique, avuga ko nyuma yo kwinenga basanze bakwiye kwigisha urubyiruko ko hari amahirwe menshi ahari mu buhinzi n’ubworozi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’inganda zubakwa, no kubaka ibikorwa remezo byose bishingira ku gutanga akazi ku bantu bafite imbaraga nk’urubyiruko.

Yakomeje agira ati: “Turimo gukora ubukangurambaga tubahuriza hamwe mu midugudu tubigisha ko nta mujene w’umusirimu utagira amafaranga.”

Kugeza ubu mu Karere ka Kayonza hari amatsinda yo kwizigama y’urubyiruko afite ubwizigame bw’amafaranga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Exit mobile version