Site icon Impano.rw

Kevin Kade yatangaje imishinga afite muri Tanzania

Kuva ku wa 20 Ukwakira 2024, Kevin Kade ari kubarizwa mu gihugu cya  Tanzania mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki we mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no kubyutsa imishinga  afitanye n’abahanzi bo muri icyo gihugu,  mucyo yise “Kevin Kade Tanzania media tour“.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda yatangaje ibyamujyanye muri Tanzania harimo kumenyekanisha ibihangano bye mu bitangazamakuru bitandukanye no kurangiza imishinga y’indirimbo ateganya gukorana n’abahanzi baho cyane ko amaze iminsi aca amarenga ko hari abo bavuganye.

Kade ati “Ubu njye akazi katangiye, ndi muri Tanzania mu kumenyekanisha ibihangano byanjye nk’umuhanzi utekereza kwagura imbibi z’ibyo nkora ariko ndi no kureba uko narangiza imishinga y’indirimbo mfitanye na bamwe mu bahanzi ba hano.”

Kevin Kade yavuze ibi mu gihe ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko yasanze Element muri Tanzania kuko uyu ariwe usanzwe amukorera, akifuza ko ariwe wazamufasha mu mishinga y’indirimbo ateganya gukorana n’abahanzi bo muri iki gihugu.

Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bahagaze bwuma mu Rwanda by’umwihariko indirimbo ye Sikosa yakoranye na Element ndetse na The Ben iri mu zimaze igihe zihagaze neza no mu Karere.

Byitezwe ko Kevin Kade azava muri Tanzania yerekeza muri Uganda no mu Mujyi wa Dubai aho afite ibitaramo ku matariki atandukanye.

 

Exit mobile version