Site icon Impano

Kim Jong UN yatangiye kohereza umusada w’intwaro mu Burusiya

Ibiro bya Perezidanse ya Amerika White House bivuga ko, amakuru yizewe ari uko Koreya ya ruguru yaba yatangiye koherereza intwaro igihugu cy’Uburusiya.

Kuri uyu wa 3, Umuvugizi w’akanama ka Amerika gashinzwe umutekano, John Kirby ko Amerika yibaza ko Koreya ya ruguru iri kujyerageza guhisha ko iri kohereza intwaro mu Burusiya, nyamara ariko bimeze.

Kirby yatangaje kandi ko izi ntwaro Koreya ya ruguruyohereje mu Burusiya ntacyo bizahindura ku rubuga rw’intambara kuko ibihugu byo muburengerazuba bw’isi biri kwigira hamwe uko byakoherereza Ukraine izindi ntwaro za gisirikare.

Ibi bitangajwe inyuma y’aho reta ya Prezida Joe Biden mu kwezi kwa gatandatu ivugiye ko igisirikare cy’Uburusiya cyakiriye indege za drone zibarirwa mu magana zakorewe muri Irani zo gukoresha ku rubuga rw’intambara muri Ukraine.

Exit mobile version