Nyuma y’uko Yoon Suk Yeol akuwe ku butegetsi muri Korea y’Epfo, ubu yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo guteza imidugararo mu gihugu no gukoresha nabi ububabasha yahabwaga n’amategeko.
Abashyigikiye Yoon Suk Yeol ntabwo banyuzwe n’imyanzuro y’urubanza, mu gihe abayoboye ishyaka riri ku butegetse bo bavuga ko ahubwo ubutabera butanzwe ari igice kuko yari akwiriye kunyongwa, ibidahabanye n’ibyo ubushinjacyaha bwamusabiraga.
Mu Ukuboza kwa 2024 , Yoon yegujwe n’inteko Inshingamategeko ya Korea y’Epfo ariko abanza kugundira, ibyateje imyigaragambyo mu gihugu kuko abamushyigiye batashakaga ko atabwa muri yombi. Mu byo ashinjwa harimo no kuba yarategetse ko igihugu kihjya mu bihe bidasanzwe ibyo ubushinjacyaha bumushinja kuba yarabikoze mu nyungu ze.
Nubwo abamushyigikiye bari bakomeje kumurwanaho, ariko Yoon yaje gutabwa muri yombi muri Mutarama 2025, ibyashyize iherezo ku butegetsi bwe, bikaba binarangiye akatiwe gufungwa burundu.

