Site icon Impano

#Kwibuka28: Bull Dogg, Ish Kevin, Juno Kizigenza n’abandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

Abahanzi barimo Bull Dogg, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Gabiro Guitar, Diplomate, B-Threy, Bushali, Papa Cyangwe, Symphony Band, Active na Confy bagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi basobanurirwa Amateka ya Genocide.

Kuva ku wa Kane, tariki 7 Mata kugeza ku wa 13 Mata 2022, u Rwanda n’isi muri rusange baribuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abarenga miliyoni bambuwe ubuzima.

Iki n’igikorwa cyateguwe n’umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro hano mu Rwanda uzwi nka Luck Nzeyimana.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Impano.rw yasobanuye ko iki gikorwa cyateguwe kugirango abahanzi barusheho kumenya amateka ndetse no kurushaho gukuza inganzo.

Yagize ati” Ni igikorwa twateguye ku bufatanye n’abahanzi banyuranye mu Rwanda mu rwego rwo kubasobanurira amateka yaranze u Rwanda, hari abahanzi bamwe babonetse gusa hari nabatabashije kuboneka kubera Impamvu zitandukanye zirimo ko hari abari hanze Y’u Rwanda muri ibi bihe.”

Yakomeje avuga ko bahisemo Kujyana bamwe mu bahanzi bavutse nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi ndetse n’abavutse muri ibyo bihe kugira ngo na bo ubwabo barusheho kumenya ayo mateka ndetse no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Bamwe mu bahanzi baganiriye n’Impano.rw barimo Papa Cyangwe bavuze ko barushijeho kumenya ndetse no gusobanurirwa amateka ya Genocide ndetse bashimangira ko gusobanurirwa aya mateka bizatuma barushaho guhangana n’abapfobya Genocide yakorewe abatutsi.

Aba bahanzi basobanuriwe uko Genocide yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa
Abahanzi bitabiriye igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Genocide yakorewe abarutsi ruherereye kugisozi
Exit mobile version