Site icon Impano.rw

Liam Payne, wahoze ari umuririmbyi wa One Direction, yapfuye

Ku mugoroba wo kuwa 3 taliki 16 Ukwakira 2024, Liam Payne uri mu bari bagize itsinda rya One Direction riri mu yamamaye cyane mu myaka ya 2010, yapfiriye muri Argentina, nyuma yo guhanuka ku ibaraza ry’igirifa ya 3 muri hotel yari acumbitsemo.

Amakuru Impano ducyesha TMZ, yemeza ko Liam yari yageze muri Argentina kuwa 30 Nzeri 2024, ari kumwe n’umukunzi we Kate Cassidy, waje kuhamusiga kuwa 14, aho Liam we yigumiye muri CasaSur Palermo Hotel.

Bivugwa ko mbere y’uko Liam w’imyaka 31 ahanuka ku ibaraza ry’icyumba cya hotel yararagamo, yabanje kwisararanga, nk’uko umwe mu batangabuhamya yabibwiye Police.

Mu mwaka wa 2021, Liam yatangaje ko yagize ikibazo cyo kubatwa n’agasembuye mu rwego rwo hejuru. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba yahanutse kuko yasimbutse ku bushake, yasunitswe cyangwa yanyereye.

Itsinda rya One Direction
Exit mobile version