Site icon Impano.rw

Libani: Abanyamakuru 3 biciwe mugitero cy’indege

Abatangabuhamya babonye icyo gitero babwiye BBC ko abanyamakuru batatu babanyalibani  biciwe mu mu gitero cy’indege yarashe ku macumbi yabo aherereye muri ’Israeli mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Libani.

Iri raswa ryabereye mu gace ka Hasbaya, hakaba ahantu hakunze gucumbikwa n’abanyamakuru baturutse mu bigo bitandukanye by’itangazamakuru ndetse bakanahabika ibikoresho byabo birimo n’imodoka bagendamo.

Minisitiri w’itangazamakuru wa Libani yavuze ko kuraswa kw’aba banyamakuru kwari kugamije kwangiza kwakozwe n’abanyayisiraheli yongeraho ko bifatwa nk’icyaha cy’intambara.

Ingabo za Isiraheli ntiziragira icyo zivuga kuri  iki gitero cyagabwe ku banyamakuru ba libani gusa mu minsi ishize zari zatangaje ko zidashaka abanyamakuru.

BBC ivuga ko abanyamakuru 3 bishwe ari Ghassan Najjar Mohamed, Wissam Qassem.

Minisiteri y’Ubuzima ya Libani yatangaje ko abandi batatu bakomerekeye muri  icyo gitero.

Aba Abanyamakuru 3 bishwe baje biyongera ku bandi 5  nabo biciwe muri iyi ntambara ya Israeli na Libani, barimo umunyamakuru 1  wa Reuters, Issam Abdallah.

Exit mobile version