Umutwe w’inyeshyamba wa M 23 ufatwa nk’uwiterabwoba na Leta ya Congo uvuga ko wakiriye neza umwanzuro w’inama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) isaba ko imirwano ihita ihagarara, ariko ukarahira ko utazigera uva mu mujyi wa Bunagana, mbere yuko ugirana ibiganiro na leta.
Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko uyu mutwe utigeze utangaza intambara kuri leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. We akavuga ko0 ikibaho ari uko uyu mutwe ugabwaho ibitero n’Abasirikare ba Leta, hanyuma wo ukirwanaho.
M23 ishinja Leta ya Congo gukomeza kwirengagiza amasezerano bagiranye nyuma yúko uyu bari bafashe Umujyi wa Goma mu mwaka wa 2012.
Major Ngoma avuga ko iteka M23 yirengagizwa, ndetse yo yaba iri kwicirwa imiryango ntibivugwe ahubwo yo yakwirwanaho ibintu bigacika.
Yagize ati” Iyo bica Imiryango yacu, ibyo nta muntu n’umwe ubivugaho. Kubera iki bimera gutyo? Kubera iki iyo politiki yo gufata abantu mu buryo butandukanye? Ni nkaho abandi ari bo bafite uburenganzira bwo kubaho bonyine. Ariko twatangira kwirwanaho mugatangira kutwamagana ku ma radiyo. Ibyo biraduhangayikishije”.
Major Willy NGOMA uvugira Umutwe wa M23b avuga ko kuba bava Bunagana nta gitangaje kirimo ariko akavuga ko bahavuye bakongera kubarasaho bahita bayisubiza bitanatwaye amasaha 24.