UMWIHARIKO W’IRI RUSHANWA
Igihe: Kuva tariki 14 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2025
Igihugu kizakira: Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umubare w’amakipe: 32
Uko azahura: Hazabaho amatsinda 8 agizwe n’amakipe 4. Abiri ya mbere muri buri tsinda azajya mu mikino ya 1/8.
Ibibuga: Hazakoreshwa ibibuga 12 mu mijyi 11 irimo Miami, New Jersey (MetLife Stadium), Los Angeles, Atlanta n’ahandi.
UMUKINO UFUNGURA IRUSHANWA
Umukino wa mbere uzakinwa ku wa 14 Kamena 2025 kuri Hard Rock Stadium i Miami. Uzahuza:
Inter Miami (ya Lionel Messi) na Al Ahly yo mu Misiri.
AMAKIPE AZITABIRA
Mu makipe yamenyekanye ko azitabira harimo:
Real Madrid (Ubufaransa)
Manchester City (Ubwongereza)
Bayern Munich (Ubudage)
Paris Saint-Germain (PSG) (Ubufaransa)
Flamengo, Palmeiras (Brazil)
Al Ahly (Misiri)
Wydad Casablanca (Maroc)
Inter Miami (USA)
Monterrey, León (Mexique)
Boca Juniors (Argentina)
IBIHE BY’INGENZI
Tariki 14–26 Kamena: Imikino y’amatsinda
Tariki 28 Kamena – 1 Nyakanga: Imikino ya 1/8
Tariki 4–5 Nyakanga: ¼
Tariki 8–9 Nyakanga: ½
Tariki 13 Nyakanga: Final izabera kuri MetLife Stadium i New Jersey
IBINDI BIKORWA N’IBIRORI
Hazaba ibitaramo bikomeye:
Mu muhango wo gufungura irushanwa hazaririmba French Montana na Swae Lee. Ku mukino wa nyuma hazaririmba J Balvin, Doja Cat, na Tems.
IKORANABUHANGA RISHYA MU RUKIKO RW’UMUPIRA
FIFA izagerageza ikoranabuhanga rishya mu gufata offside, rifite camera 16, hamwe n’agapira kazajya katanga amakuru mu buryo bwa “sensor”.
Abasifuzi bazambara camera ku mubiri kugira ngo abafana babone uko bafata ibyemezo.
Hazakoreshwa tablets mu gusaba gusimbuza abakinnyi.
IBIHEMBO
Iki gikombe kizagira ikigega cya miliyoni 1 y’amadolari ($1 Billion).
Ikipe izatwara igikombe izahabwa hafi $40,000,000
Finaliste izahabwa $30,000,000
IBIKOMEYE KU BIKORWA
Hari impungenge ku kurambirwa kw’abakinnyi kubera amarushanwa menshi.
Hanatekerezwa ku ngaruka z’ibidukikije kubera ingendo nyinshi hagati y’ibibuga.
Leta ya USA irateganya umutekano ukomeye cyane, binatera impungenge abafana baturuka mu mahanga.
Irushanwa rya Club World Cup 2025 rizaba ari irya mbere rifite ubuso nk’ubwa “World Cup” isanzwe. Ni amahirwe ku makipe atandukanye kwiyerekana ku rwego mpuzamahanga, abakinnyi bakomeye kugera ku mateka mashya, n’abafana kwishimira umupira n’umuziki byuzuye.