Site icon Impano.rw

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yanyomoje ibyavugwaga ku ihindurwa ry’imitere y’Utugali

Hashize iminsi hacaracara inyandiko igaragaza ko hagiye kuba impinduka ku miterere y’utugali, aho bamwe bari banamaze kwemera ko bishobora kuba ari ukuri kuko byagaragaraga ko uwabiteguye asa n’uwabyitondeye.

Ibinyujiji kuri X/Twitter, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabinyomoje.

Iti” Inyandiko irimo gucaracara ivuga ku guhindura imiterere y’Utugari si ukuri. Nta mpinduka zirimo gukorwa ku mbibi cyangwa imiterere y’amafasi.”

Si ubwambere impuha nk’izi zikwirakwijwe kuko no mu myaka yatambutse, higeze kwaduka ibihuha byavugaga ko n’uturere tumwe na tumwe tugiye guhuzwa, Muhanga Ruhango na Kamonyi byahoze ari Perefegitura ya Gitarama bikongera kugirwa akarere kamwe, ariko nabyo byaranyomojwe.

Exit mobile version