Site icon Impano.rw

Minisitiri Gatabazi yasabye abatuye i Mushishiro gukora imirwanyasuri nk’intwaro yo kubungabunga urugomero rwa Nyabarongo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu GATABAZI Jean Marie Vianney, yasabye abatuye Umurenge wa Mushishiro ko bakwiriye kujya bibuka guhanga ndetse no gusibura imirwanyasuri(imiringoti) mu masambu yabo mu rwego rwo kuyarinda no kurinda urugomero rw’umuriro w’amashanyarazi rwa Nyabarongo .

Yavuze ko uretse kuba isuri iramutse ibaye nyinshi yakwangiza uru rugomero ndetse n’imyaka y’abaturage ikononekara hadasigaye níbindi bikorwa remezo birimo  n’umuhanda ushobora gusenyuka.

Yagize ati: “Abaturage twebwe icyo tubasaba, nibarebe imirima yabo. Kandi noneho umuturage yumve ko kurwanya isuri atari mu nyungu za Nyabarongo cyangwa umuhanda ushobora kuba wasenyuka ni no mu nyungu z’ubutaka bwe aba yatunganyije yashyizemo ifumbire y’imborera, imvaruganda, yashyizemo imyaka ye.”

MUREKEZI Vedaste, umwe mu baturage bari bitabiriye umuganda rusange, yavuze ko koko ukurikije umumaro uru rugomero rufitiye abaturage badakwiriye kwemera ko hari icyawuhungabanya kuko ngo usibye kuba rwarabakuye mu bwigunge bwo kuba ahabona, wanabafashije mu bindi bikorwa by’iterambere nko kubona umuriro mu mashuri abana bakiga neza, kurahurira mu ma telefone batagombye kujya kure ndetse n’ibindi.

Uru rugomero rwa Nyabarongo rwubatse mu murengere wa Mushishiro mu karere ka Muhanga rwatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repeburika yú Rwanda Paul Kagame mu mwa wa 2015, rukaba rwaruzuye rutwaye angana na miliyari 87 z’amafaranga y’u Rwanda.

Exit mobile version