Site icon Impano.rw

Misiri yamaze kurandura malariya

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ko Misiri yaranduye  burundu indwara ya Malariya, bikaba bigezwe ho nyuma y’imyaka 100, iyi ndwara yari imaze igarika ingogo muri iki igihugu cy’abafarawo .

Ku cyumweru, nibwo OMS yatangaje ko yashimiye guverinoma ya Misiri n’abaturage bayo ku bw’imbaraga zabo zo guhagarika indwara ya malaria yari yarigize akaraha kajya he kuva cyera, ndetse inayiha igihembo cyo kurwanya malaria kizwi nka milestone, kugeza ubu kimaze guhabwa ibihugu 44 ku isi. OMS yavuze ko nubwo Misiri ihawe iki gihembo idakwiye kwirara, iyisaba kuba maso kugira ngo ikumire Mlaria

Ikigo cy’umuryango w’abibumbye cyita ku buzima OMS cyavuze ko ingamba za mbere zo kugabanya imibu itera malaria   muri Egiputa zatangiye mu myaka ya y’1920 ubwo yabuzaga guhinga umuceri n’ibihingwa bindi by’ubuhinzi byaba indiri y’imibu itera malaria  hafi y’ingo.

Indwara ya  Malariya yica byibuze abantu 600,000 buri mwaka, hafi ya bose nabo kumugabane w’Afrika.

 

Exit mobile version