Site icon Impano.rw

Mu Buhinde, abantu 22 bishwe n’imvura idasanzwe yateje inkangu n’imyuzure.

Kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize, imvura idasanzwe yibasiye leta ya Kerala isanzwe ituwe n’abantu barenga miliyoni, ndetse ikaba  iherereye ku nkombe z’inyanja mu gihugu cy’Ubuhinde, ibyatumye inzuzi zuzura imihanda irasenyuka ndetse  abantu bagera kuri 22 bahasiga ubuzima.

Abayobozi ba Leta batangaje ko abantu 13 baguye mu nkangu mu karere ka Kottayam, ndetse hakaba hari n’imirambo  icyenda yavanywe ahandi hantu habaye inkangu mu karere ka Idduki.  Banavuga kandi ko uko ibikorwa by’ubutabazi bikomeza abahitanywe n’iyi myuzure ndetse n’inkangu bashobora kwiyongera.

Ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza muri Kerala cyimuye abantu ibihumbi bakuwe mu turere twibasiwe, ndetse inkambi z’ubutabazi 156 zashyizweho hirya no hino mu gihugu.

Ibikorwa byo gutabara birarimbanyije kuva ku wa gatandatu, aho bihuriwemo n’ingabo z’Ubuhinde zirimo  izirwanira mu mazi, izirwanira mu kirere ndetse  n’itsinda ry’ngabo z’igihugu zishinzwe guhangana n’ibiza zo zahise zigaba mo  amakipe 11 ziyohereza mu bice bitandukanye bya  Kerala.

Ishami ry’iteganyagihe mu gihugu cy’Ubuhinde ryatangaje ko imvura nyinshi yatewe n’ubutumburuke bwo hejuru buherereye mu majyepfo y’inyanja y’abarabu na Kerala.

Biteganijwe ko umwuzure ushobora kugabanuka  kuri uyu wa mbere, ariko CNN Weather iracyavuga ko milimetero 50 kugeza kuri 100 z’imvura muri ako gace zizakomeza mu minsi iri imbere.

Exit mobile version