Mu ishyamba rya Kibira riherereye mu Ntara ya Cibitoke yo mu gihugu cy’u Burundi ikaba inahana imbobe n’u Rwanda, habonetse imirambo icyenda (9) bikekwa ko ari iy’inyeshyamba zo mu mitwe irwanya u Rwanda.
Iyi mirambo yabonywe n’abarinzi b’iri shyamba mu mpera z’icyumweru gishize, aho yabonetse muri Zone ya Butahana muri Komini ya Mabayi muri iyi Ntara ya Cibitoke.
Ibinyamakuru by’i Burundi bivuga ko iyi mirambo yari yaratangiye kwangirika, bikaba bikekwa ko ari iy’inyeshyamba zaguye mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u Burundi ziri guhashya imitwe iri muri iri shyamba.
Mu byo bashingiraho bemeza ko iyo mirambo ishobora kuba ari iy’inyeshyamba zirwanya u Rwanda harimo kuba , abo bishwe bari bambaye imyambaro isanzwe yambarwa n’inyeshyamba zibarizwa mu mashyamba ya Congo, zirwanya Leta y’u Rwanda.