Site icon Impano.rw

MUHANGA : Abarengeje imyaka 55 bumva ko gahunda ya EJOHEZA itabareba bamazwe impungenge

Benshi mu banyarwanda batandukanye bazi ko ubwizigame bwa EJOHEZA  bugoboka umuntu mu gihe ageze mu zaburukuru mbese hejuru y’imyaka 55 aho umuntu aba amaze kunanirwa afite intente nke, yewe atakinabasha gukora nk’ibyo yakoraga mbere. Bamwe mu batuye mu karere ka Muhanga barengeje imyaka 55 bo basanga ibi  bireba abakiri bato, ariko ubuyobozi bwa EJOHEZA  buvuga ko nta we uhejwe ndetse ko nubwo baba bakuze nabo bidakuraho ko yabagoboka.

UWITIJE Marcelina utuye mu Murenge wa Shyogwe  yabwiye Impano ko kuri we kujya muri EJOHEZA yumva ntacyo byamumarira kuko ngo yamaze kurenza imyaka ya pansiyo.

Yagize ati “ Njyewe navutse mu mwaka w’i 1957  EJOHEZA  nibaza icyo izatumarira kandi twaramaze kugera mu zabukuru. Nkanjye ndi umuhinzi ndashaje, nta mbaraga nkigira bityo ntabwo nabona ubushobozi bwo kuyitanga.  Bakabaye baranshyizemo ntaragera mu zabukuru. Ku bwanjye  ndumva hakagiyemo abakiri bato”.

Umusaza BUTARIMANZA Clavier utuye mu murenge wa Cyeza wo mu karere ka Muhanga na we yumva kujya muri EJOHEZA bireba abakiri bato.

Yagize ati “ Jyewe mfite imyaka 65 nta ngufu nkigira ubwo rero ibyo kwizigamira muri EJOHEZA ntakinafite imbaraga zo gukorera ayo mafaranga ndumva ntabijyamo, ahubwo hano mpafite abana nibo nashishikariza kubijyamo kuko nibo bakiri bato naho jye ndisaziye”.

Appoline KAMBAYIRE umuhuzabikorwa wa EJOHEZA  mu karere ka Muhanga avuga ko ejo heza nta muntu numwe iheza kuva ku wavutse kugera ku  w’utaritaba imana , akamara aba bakecuru n’abasaza impungege ko bizigamiye muri ejo heza igihe bashakiye n’ubundi amafaranga yabo bayakuramo cyangwa bakayagira irajye ry’abana babo kuko ngo amafaranga ya ejo heza atajya ahera.

Ejo Heza ni gahunda ya leta igamije gufasha abaturarwanda kwizigamira by’igihe kirekire no kuzamura umubare w’abazigamira izabukuru, kuko nkuko bigarazwa  imibire  y’abazigamira izabukuru biracyari hasi mu Rwanda, aho abizigamira bari kuri 6% gusa kandi abenshi bakaba ari abakozi bahembwa ku kwezi ari nayo mpamvu nyamukuru EJOHEZA yaje kugira ngo yorohereze buri wese kuzigamira izabukuru hadashingiwe ku murimo akora.

Exit mobile version