Mu minsi yashize hagiye hakwizwa impuha ko, akarere ka Muhanga kanafite umugi uri mu migi itandatu yunganira Kigali gashobora kuba Karabonetsemo umurwayi wa Coronavirus. Ibyo Meya Kayitare Jacqueline avuga ko atari byo, akanibutsa abatuye Muhanga ko ingamba zo gukumira icyorezo zikomeje, anasaba abaturanye gusaranganya ntihagire uburara undi yariye.
Mu kiganiro yagiranye n’Impano, abajijwe ibijyanye na Ambulance yagaragaye mu murenge wa Muhanga ije gutwara uwo byagaragaraga ko yaba akekwaho icyorezo cya Covid-19, Meya Kayitare Jacqueline yavuze ko nta murwayi wa Covid-19 uragaragara mu karere ka Muhanga.
Yagize ati” Kugeza ubu nta muntu ufite Covid-19 dufite mu karere, ariko natwe turi gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ko icyo cyorezo cyatugeraho nkuko ahandi hose bimeze. Wenda ntabwo sinzi neza ibyabaye aho, ariko hirya no hino mu mirenge igize aka karere muri gahunda yo kwirinda, iyo hari umuntu ufite ibimenyetso biganisha ku kuba yaba afite Coronavirus, uwo nguwo twamutwara kugira ngo tumupime. Nta gitangaza rero kuba byaba byarabaye, ariko nta muntu dufite ufite iyi virus muri aka karere.
Ku bijyanye n’icyo akarere kari gufasha abantu bari basanzwe barya ar’uko bavuye gukora muri ibi bihe, Mayor Kayitare yavuze ko abo bantu bahari ariko gahunda abanyamuhanga bakaba barayigize iyabo guhera mu isibo kugeza ku karere. Akomeza avuga ko iyo urebye mu isibo usanga icyo kibazo gifitwe n’umuryango umwe cyangwa ibiri kandi, nabwo bikagaragara mu mugi kuko mu byaro aho bari basanzwe batungwa n’ubuhinzi nubundi babayeho nkuko bari basanzwe babayeho.
Yagize ati” Icyo dukangurira abantu ni ugufashanya ntihagire ubura icyo arya cyangwa ngo abure icyo agaburira umwana kandi wowe muturanyi ubifite, ibibazo n’ibyacu n’ibisubizo tubyifitemo kandi nk’abanyarwanda twahisemo kwikemurira ibibazo twishakamo ibisubizo.
Kugeza ubu mu karere ka Muhanga nta muntu uri mu kato, gusa abantu bagiye bava mu bice bitandukanye by’igihugu barakangurirwa kuguma mu ngo zabo, byibuza mu gihe cy’iminsi 14 kugira ngo babanze bamenye niba ntaho baba barahuriye na Coronavirus.