Site icon Impano.rw

Musanze: Bararwara Covid aho kugana abaganga bakajya mu bavuzi gakondo.

Bamwe mu batuye akarere ka Musanze bavuga ko habayeho kudohoka mu kwirinda icyorezo  cya Covid-19 mu gihe hari n’abagaragaza ibimenyetso by’iki cyorezo bajya kwivuza mu bavuzi gakondo.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere turi kugaragaza imibare myinshi y’abarwayi ba Covid-19 kuko no mu mibare  Minisiteri y’Ubuzima iheruka yo ku italiki 03 Mutarama 2022, aka karere kari ku mwanya wa kabiri mu kugira abarwayi benshi kuko karaye kagize abarwayi 108.

Abaturage batandukanye baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo barimo kugaragaza ibimenyetso bya Covid19 aho kujya kwivuza ku mavuriro abegereye, bakajya mu bavuzi gakondo ibishobora gukurura impfu kuri bamwe ndetse no gukomeza gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

Kuva mu Kwezi ku Ukuboza 2021 kugeza ubu mu karere ka Musanze hamaze kuboneka abarwayi basaga 330 barimo gukurikiranwa bari mu ngo zabo, naho 13 barembye barimo kongererwa umwuka mu bitaro bya Ruhengeri.

Dr Muhire Philbert, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bakitabira kwikingiza bafata inkingo zose, ndetse bakajya no kwipimisha kwa muganga bakamenya uko bahagaze bakirinda imiti ya gakondo.

Photo: RBA

Exit mobile version