Site icon Impano.rw

Nigeria Gereza ya Oyo yagabweho igitero, imfungwa nyinshi ziratoroka.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 5, ibitangazamakuru bitandukanye byo ku isi nibwo byatangiye gutangaza amakuru y’iyatakwa rya Gereza ya  Oyo yitwa Oyo correctional centre iherereye muri Leta ya Oyo n’ubundi, aho abantu bitwaje imbunda Olanrewaju Anjorin, Umuvugizi wiyi gereza, yemereye Associated press ko ibiri kuvygwa ku iyatakwa ry’iyi gereza ari ukuri.

Yagize ati”Ntago nzi neza umubare w’abatorotse bakagenda cyangwa bagafatwa gusa
iperereza rirakomeje kugira ngo tumenye ababigizemo uruhare”.

Francis Enobore, ushinzwe ibikorwa by’imfungwa n’abagororwa muri Nigeria na we yemeje amakuru y’iterwa rya gereza ya Oyo ndetse anizeza ko we ubwe agiye muri Oyo kwirebera uko byagenze.

Guterwa kwa gereza ya Oyo bibaye inshuro ya gatatu muri uyu mwaka wi 2021, ndetse ngo guterwa kwayo bisa n’ibimaze kumenyerwa kuko  nkuko ikinyamakuru cya The cables kibitangaza ngo  guhera muri 2017 kugeza muri Kamena uyu mwaka abagororwa 4 304 bamaze gutoroka, hakaniyongeraho abaraye batorotse bataramenyekana umubare.

Muri  uyu mwaka2021 gusa abagororwa barenga 2,000 bamaze gutoroka , kuko kuwa 13, nzeri muri leta ya Kogi umuntu witwaje imbunda n’ibiturika yatorokesheje abagororwa 240 , kuwa 5  Mata abandi 1800 baratorotse muri leta ya Imo iherereye mu majyepfo ashyira iburasirazuba Bwa Nigeria, none kuwa 22 Ukwakira nabwo hatorokeshejwe abatari bamenyekana umubare.

Exit mobile version