Site icon Impano.rw

Nyamagabe: Abakozi bashinjaga Company ya NPD kubambura, iki cyumweru kirarangira bamaze kwishyurwa.

Mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Kitabi hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abakozi bakoreye Company ya NPD bacukura ahagombaga kunyura insinga z’amatara yo ku muhanda ariko bakaba barategereje kwishyurwa amaso agahera mu kirere, nyamara ibyo bakoraga barabirangije. Kugeza ubu amakuru ava ku wabakoresheje yemeza ko uhereye taliki 06 Mata icyumweru  kizajya kurangira bose bamaze kwishyurwa.

Bamwe mu bakozi baganiriye n’impano.rw bavuga ko ubwo batangiraga akazi mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2019 babwirwaga ko bazajya bahemberwa ku matelephone, gusa baje gutungurwa nuko bake muri bo babonye amafaranga ariko abandi benshi ntibayahabwa. Bakomeje gukora kugeza muri Werurwe ubwo hasohokaga amabwiriza abuza guhuriza abantu hamwe mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, nabo akazi kabo karahagaze. Barishyuje amafaranga ntibayahabwa, baniyambaza ubuyobozi bw’umurenge wa Kitabi ariko amafaranga ntibayahabwa.

Jean(izina ryahinduwe) yagize ati”Byageze naho tujya ku murenge kurega uwitwa Innocent wari uhagarariye NPD bakatubwira ngo tuzagaruke igihe iki n’iki, banamuhamagara ntafate Telefone. No kuwa gatanu twagiyeyo kuko Gitifu wa Kitabi yari yadusabye kuzagaruka icyo gihe ngo kuko Corona izaba yavuyemo, ariko yahamagaye Inoccent ntiyafata Telefone”.

Abakozi bose bakoranye naJean (izina ryahinduwe) twavuganye na bo, batubwiraga ibisa n’ibyo Jean yatubwiye.

Ubwo twashakaga kumenya icyo Company ya NPD ivuga kuri iki kibazo batubwiye ko hari amasezererano ifitanye n’indi Company(iyo company ntabwo twabwiwe amazina yayo) bityo ko twabaza uwitwa Innocent kuko NPD nta kibazo ifitanye nabo bakozi.

Ntaganzwa Innocent ugaruka muri ikibazo kenshi yemereye Impano.rw ko iki kibazo gihari ariko ahamya ko bitarenze icyumweru  abakozi bose bamaze kwishyurwa.

yagize ati” Abo bakozi barahari(abatarishyuwe) ariko n’ubu umpamagaye aribyo turimo. Iki cyumweru kirarangira bamaze kwishyurwa, kuko si abo bonyine ahubwo abakozi bacu bose bari batarahembwa”.

Abajijwe impamvu nyamukuru yari yatumye habaho gutinda guhemba yashubije ko atari ngombwa kumubaza ibintu byinshi ariko ahamya ko uhereye Taliki 6 Mata 2020 icyumweru kizajya kurangira abakozi bose bamaze guhembwa.

 

 

Exit mobile version