Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buri kumwe n’inzandiko za muganga zimwemerera gusohoka, Umuhanzi Diamond Platnumz yashimiye Imana yamufashije kumara iyi minsi 14 itari yoroshye hamwe n’abaganga bamwitayeho.
Yagize ati “Ku bafana banjye ndabashimira ku masengesho, ariko Coronavirus si ibihuha kandi irandura. Dukomeze gukurikiza amabwiriza yashyizweho n’ababishinzwe kugira ngo turinde abo dukunda ndetse n’igihugu cyacu”.
Umuhanzi Diamond kandi yanavanye mu kato na Emmanuel Yakobo, Graysson Bruno, Moses Peter Iyobo, Habibu Ahmed Bajuni, Salum Ally Hassan ndetse na Ashraf Ally Lukamba bari kumwe mu kato. Gusa abaganga bakaba babasabye gukomeza kwirinda kuba bagira aho bahurira n’iki cyorezo.