Site icon Impano.rw

ONU: Uburinganire bwuzuye ku Bagabo n’Abagoro bushobora gutegerezwa mu myaka 300

Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) uvuga ko , uburinganire bwuzuye bw’umugabo n’umugore nibukomeza kugenda ku rugero ruriho bizafata imyaka hafi 300 kugira ngo bugerweho.

Sima Bahous, umukuru w’ishami rya UN rishinzwe abagore, yasabye ko hashorwa imari mu iterambere ry’abagore n’abakobwa kugira ngo uburinganire bwongere kwihuta, na cyane ko uburinganire ari imwe mu ntego 17 z’iterambere rirambye (SDGs) isi yiyemeje kugeraho nibura mu mwaka wa 2030.

Sima yagize ati: “Uko dutinda guhindura ibi bintu, niko twese bizatugaruka.”

Iri shami rya ONU rivuga kandi ko kugira ngo abagore bahagararirwe bingana n’abagabo mu myanya y’ubutegetsi mu mirimo nabyo bizafata imyaka 140, n’imyaka 40 ngo ibyo bishoboke mu nteko zishinga amategeko.

Iyi raporo ivuga kandi ko kugira ngo intego yo guca gushyingirwa kw’abana igerweho mu 2030 bizasaba ko umuhate bishyirwamo ukubwa inshuro 17 kurusha uwo mu myaka 10 ishize.

Iyi raporo ivuga ko “niba ibintu bikomeje kugenda uko bimeze ubu, abandi bagore n’abakobwa benshi muri Africa yo munsi ya Sahara bazaba bari mu bukene bukabije mu 2030 kurusha uko bari ubu.

Inzobere zivuga ko guheza inyuma umugore ahanini biterwa n’imico, imibereho n’amateka byakomeje kwigizayo abagore mu butegetsi n’ibijyanye nabwo.

Nyamara ubushakashatsi bw’Umuryango w’abibumbye bwemeza ko iyo abagore bari mu myanya y’ubutegetsi bafasha cyane kuvugurura ibigendanye n’uburinganire n’amategeko.

Exit mobile version