Site icon Impano.rw

Perezida KAGAME yageze i Brazavill mu ruzinduko rw’Iminsi Itatu

Kuri uyu wa 11 Mata Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yageze i Brazaville muri Congo aho yatangiye uruzinduko rw‘Akazi rw’iminsi itatu.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame muri uru ruzinduko azageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ndetse nyuma abakuru b’ibihugu byombi bakurikirane isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Nyuma y’ibikorwa bitandukanye bizabera mu murwa mukuru w’iki gihugu, i Brazzaville, Perezida Denis Sassou NGuesso azakirira mugenzi we w’u Rwanda, mu Mujyi wa Oyo, ari nawo utuyemo Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakomeye muri Congo.

Umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Congo Brazzaville watangiye mu myaka ya 1982, kuva icyo gihe ibihugu byombi bifatanya mu bya diplomasi, politiki, ubucuruzi n’izindi nzego.

Perizida w’U Rwanda Yakiriwe na Mugenzi we wa Congo
Perezida KAGAME yatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 muri Congo

Exit mobile version