Site icon Impano.rw

Perezida Kagame yageze i Nairobi muri Kenya.

 

Kuri uyu wa 08 mata 2022 President wa Repubulika y’U Rwanda Paul KAGAME Yagiye I Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye isinywa ry’amasezerano yo kwinjira mu Muryango wa Afurika y’i burasirazuba kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yinjiraga mu muryango wa Afurika y’u Burasirazuba nk’umunyamuryango, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize ati “U Rwanda rushyigikiye ko RDC yinjira muri EAC kandi rwiteguye kugira uruhare mu kuyifasha kwinjira neza muri EAC.”

Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba washinzwe mu 1967 ugizwe n’ibihugu bitatu aribyo, Uganda, Kenya na Tanzania.

Igihugu cya RDC kikaba kibaye igihugu cya karindwi cyinjiye muri EAC nyuma ya Kenya, Uburundi, Uganda, Sudani y-Epfo, u Rwanda na Tanzaniya.

Presida Paul KAGAME ari I Nairobi mu gihugu cya kenya

Exit mobile version