Site icon Impano.rw

Perezida KAGAME yakuyeho urujijo ku mazina y‘abajenerali baherutse guhabwa inshingano

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya barimo abaraye bahawe inshingano ndetse n’abandi baherutse kuzihabwa, Perezida KAGAME yagarutse ku mazina y’abajenerali baherutse guhabwa inshingano ariko abantu batandukanye bakibaza niba atari abo mu muryango we kuko bahuje izina.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ryo kuwa 15 Ukwakira 2024 rigenewe abanyamakuru , ryavugaga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj. Gen Alex KAGAME umugaba mukuru w’Inkeragutabara ndetse na Jenerali Maj. Gen Andrew KAGAME Umuyobozi wa Divisiyo yambere.

Ku mbugankoranyambaga zitandukanye hacicikanye abibaza niba abo atari abana be cyangwa abavukana na we, na cyane ko bombi bahuje izina ry’ikinyarwanda ari naryo abanyamahanga bita izina ry’umuryango.

Mu ijambo rye ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya, Perezida KAGAME yagize ati“ Mu minsi ishize hari amazina agenda aza mu bo duha izi nshingano, abantu bakibwira ko.. nimureba mu mazina murabonamo irisa n’iryanjye. Abantu bazi ko nshyira ku kazi barumuna banjye, cyangwa bakuru banjye, ariko ntabwo aribyo. Amazina yacu arasa ku mpamvu zitandukanye ndetse nanjye ubwange ngira ngo niswe izina ryange bikurikije umuntu wari uzwi cyangwa wari ubanye n’abanyise izina. Hari n’abashobora kwita izina umuntu, wenda bahereye ku ryanjye, ntabwo bivuze ko tuva mu muryango umwe, ko nahaye umuntu kubera ko tugira icyo dupfana. Nagira ngo mpanagure iyo confusion (Urujijo) iriho.“

Maj. Gen. Andrew KAGAME akaba yaragizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, asimbuye kuri uyu mwanya Maj. Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage, naho Maj. Gen. Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere akaba yarasimbuye Maj. Gen Emmy Ruvusha uherutse kugirwa umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.

Exit mobile version