FIFA yashyize hanze igitekerezo cy’uko mu gihe haba habaye gusubukurwa kwa shampiyona yubwongereza, Premier Leage, hagira zimwe mu mpinduka nkeya zikorwa zitari zisanzwe zikorwa mu mipira isanzwe. Izi mpinduka zikaba zashyirwa mu bikorwa nyuma y’uko amakipe yaba agarutse ku bibuga, nyuma ya coronavirus.
FIFA ubwo yatangaga icyifuzo cyayo yatangaje ko mu gihe akanama gashinzwe gushyiraho amategeko, IFAB, kaba kabyemeje igihe aya makipe yazagarukira mu kibuga hakwemerwa ko hari impinduka zimwe na zimwe zakorwa.
Impinduka ya mbere FIFA yifuza ko yabaho, n’uko amakipe yakwemererwa kuba yasimbuza abakinnyi 5 mu gihe hari hamenyerewe gusa abakinnyi 3.
Impamvu ikomeye FIFA yatanze ubwo yatangazaga icyi cyifuzo cyayo, n’uko abakinnyi benshi bamaze igihe kinini badakina mugihe rero baba bagarutse hari impungenge y’uko abakinnyi bamwe bacika intege byoroshye mu kibuga, bikaba impamvu yo kuba bajya bemererwa abasimbuza 2 binyongera kubari basanzwe.
Sibyo gusa kandi kuko FIFA yanatangaje ko mu gihe iyi shampiyona yaba isubukuwe, kubera ko izaba ikinananwa umuvuduko mwinshi uruta uwo yari isanzwe ikinirwaho. FIFA yasabye ko iminota imwe nimwe yajyaga itakara mu mukino yagabanywa, ikanifuza ko iminota yafatwaga mu kuruhuka igice cyimwe kirangiye ikindi kigiye gutangira nayo yagabanywa.
FIFA kandi yavuze ko mu gihe IFAB yaba yemeje ibi byose, bishobora no gukomeza gukurikizwa mu mwaka wimikino wa 2020 -2021.
Mu itangazo ikinyamakuru cy’imikino cya Skysport cyashyize hanze kuri uyu munsi, nuko biteganyijwe ko iyi shampiyona yasubukurwa bitarenze tariki ya 25 Gicurasi, mu gihe icyi cyorezo cyaba cyacishije make, ngo kuko iramutse ifunguwe icyo gihe byaba biteganyijwe ko yasozwa muri Kanama.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi naryo riteganya kuba ryakora inama kuya 27 Gicurasi, ngo rifate umwanzuro w’igihe amarushanwa yose y’iburayi yazashyirirwaho akadomo, cyangwa se niba azaburizwamo bitewe nicyi cyorezo kitoroshye cyugarije isi.