Site icon Impano

Rooster ufite impano itangaje mu njyana ya Hip Hop yemeza ko kumenyakana muri iyi njyana bikigoranye

Rugwiro  pacifique bamwe  bamaze kumenya  nka  Rooster mu njyana ya Hip Hop, ndetse akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Nyurwa, Mu mutima ndetse n’indi nshya aherutse gushyira hanze yitwa Imirabyo , nubwo afite impano itangaje muri iyi njyana, ariko yemeza ko kumenyekana muri iyi njyana by’umwihariko hano mu Rwanda bikigoye cyane.

Ubusanzwe Rugwiro  pacifique akomoka mu ntara y’uburengerazuba, mu karere ka  Nyabihu  ahasanzwe hamenyerewe abanyempano mu gutwara amagare. Gusa uyu musore we  akaba yarahisemo kwiyegurira injyana ya Hip Hop yigaruriye abiganjemo urubyiruko hano mu Rwanda.

Rooster uvuka kure y’umujyi injya ya Hip Hop yaje kumwigarurira ite?

Rooster avuga ko” kurapa yabitangiye akiri muto  ubwo yumvaga kandi akunda iyi njyana, yakomeje gukura yigana indirimbo z’abandi baraperi yakundaga nk’abari bagize itsinda rya UTP na taff gang, ndetse n’abandi bakoraga iyi njyana ku giti cyabo.

Rooster kubera gukunda iyi njyana bya nyabyo yatangiye kujya yandika indirimbo ubwo yigaga mu mashuri abanza, ageze mu mashuri yisumbuye yatangiye kujya ataramira bagenzi be mugihe bagize ibirori bitandukanye mukigo cyabo ndetse  nahandi hatandukanye.

Hip hop yakomeje kumwigarurira kuko uko abantu bagendaga bamugaragariza urukundo no gukunda ibyo akora  byatumye atekereza  kujya muri studio bwambere akora indirimbo ariko kuko ubushobozi bwari buke yahisemo gufatanya na mugenzi we biganye witwa Dracy bakora indirimbo bayita Muri iyi game.  Kuva uwo munsi nibwo Rooster yatangiye urugendo rwe rwamuzika byeruye.

Uko Rooster abona umuziki nyarwanda.

Rooster  yemera ko umuziki nyarwanda utari ku rwego rubi ariko abona kumenyekana mu muziki bisaba ubushobozi gusa avuga ko ufite impano nta bushobozi ukayikoresha neza wamenyekana kuko azi benshi mu bamenyekanye kandi batari bafite ubwo bushobozi.

Kugeza ubu uyu musore yiga muri kaminuza aho yiga itangazamakuru n’itumanaho, aho avuga ko yahisemo kwiga itangazamakuru kugira ngo we natagera kure hashoboka azahageze abandi bakora injyana ya hip hop abinyujije mu mwuga w’itangazamakuru.

Umva hano Imirabyo by Rooster

Exit mobile version