Site icon Impano.rw

Ruhango: Ababyeyi bashishikarijwe kwigisha abana, amateka nyayo y’igihugu

Mu gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo kwigisha abana amateka nyayo y’u Rwanda, anasaba Abanyaruhango gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mayor Habarurema Valens yagize ati” Turashikariza ababyeyi bari aha n’abatari hano barimo badukurikira mu bundi buryo, kwigisha abana babo amateka y’u Rwanda nyayo kandi bakayigisha batayagoretse. Bakabigisha kwimakaza umutima w’urukundo rw’igihugu cyacu cy’urwanda, no guharanira ko Abanyarwanda bakomeza kuba umwe.”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yanibukije Abanyaruhango gukomeza kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, anabasaba gukomeza kwitwara neza nk’uko babikoze mu mwaka wa 2022.

Yagize ati” Umwaka ushize wose warangiye nta ngebitekerezo ya Jenoside tubonye mu baturage ba Ruhango. Twarabashimiye rero ubushize, n’uyu mwaka turabasaba ngo birinde yaba ari amagambo akomeretsa uwarokotse Jenoside, yaba ari uguhakana Jenoside ubwayo, yaba ari ugukoresha ibikorwa byose bipfobya, Abanyaruhango turabasaba ngo be kuzongera kubijyamo, na cyane ko binahanwa n’amategeko.”

Itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekerenya n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho, mu ngingo yaryo ya 6 rivuga ko “ Umuntu, ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije:
Kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za jenoside, koroshya uburyo jenoside yakozwemo, kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside;
aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW)

Exit mobile version