Site icon Impano.rw

Ruhango: Batatu bakekwaho kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya baburanye ku ifunga n’ifungura

Mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango, Abakekwa batatu barimo Kalisa Patrick, Nyirindekwe Janvier na Mutoni Clarisse, baburanye ku ifungwa n’ifungura, aho bacyekwaho kwihesha ikintu cy’undi binyuze mu kubeshya abantu batandukanye ko babatuburira amafaranga ku buryo utanze ibihumbi 700, yagombaga kubona miliyoni 4.

Nkuko byemejwe n’ubushinjacyaha, abatangabuhamya batandukanye (Tutari butangaze ibibaranga) bahuriza ku kuba Nyirindekwe Janvier n’umugore we Mutoni Clarisse baragiye babasaba amafaranga mu bihe bitandukanye bababwira ko bayabatuburira akaba menshi, ku buryo hari nuwemeza ko yiboneye Nyirindekwe akora inoti imwe y’ibihumbi bitanu y’amanyarwanda, arayimuha ngo ayijyane kuri Banki gupimisha ubuziranenge bwayo, ngo iyo note akayijyana agasanga ni nzima koko.

Nyirindekwe na Mutoni umugore we, babajijwe niba ibyo baregwa babyemera, babihakanye bivuye inyuma. Mu magambo ya Nyirindekwe usanzwe akora ubucuruzi bwa Biyali yavuze ko
ibyo Umugabo wavuze ko yamwiboneye akora amafaranga ari ibinyoma.

Nyirindekwe kandi avuga ko umugore umushinja kumutekera umutwe akamurya ibihumbi 250 abeshya.

Yagize ati” yankopye ibyo kurya bifite agaciro k’ibihumbi 14,650fr turanandikirana, ku buryo nanayamwishyuriye imbere y’ubuyobozi. Ni gute umuntu wanze kunyizera ngo ankope ibiryo, yari kumpa ibihumbi 250 nta nyandiko?”

Naho ku wundi mugabo uvuga ko yamutuburiye Miliyoni, Nyirindekwe abihakana yivuye inyuma akavuga ko uwo ari umuntu ujijutse ku buryo atari gufata Miliyoni ngo ayamuhe ntacyo bagura nta n’inyandiko.

Ku bijyanye no kuba ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30, Nyirindekwe na Clarisse umugore we, basaba ko baburana bari hanze na cyane ko nka Clarisse we avuga ko yari agiye kurangiza kwiga kuko yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri y’isumbuye, akaba afite impungenge ko abo bigana baba baramaze kuzuza ibyangombwa bizatuma bakora ibizamini bya Leta, we afunze. Agasaba urukiko ko rwamurekura akajya ku ishuri.

Kuri Kalisa Patrick bareganwa, na we yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko iby’ikiganiro bivugwa ko yagiranye na n’umuntu umwe umushinja muri uru rubanza (uwo umushinja akaba ari na we washinjije Nyirindekwe kumutuburira miliyoni) atari byo, gusa avuga ko baziranye ari n’umukiriya we muri Papetory i Gitwe. Akavuga ati” Ntabwo byumvikana ukuntu yaba yari yatuburiwe Million imwe ngo narangiza aze nange ampe ibihumbi 800.”

Uwunganira Kalisa avuga ko uwareze Kalisa, yamushoye mu rubanza mu rwego rwo gushaka kuzimangatanya ibimenyetso (bitagaragajwe n’uwunganira Kalisa) ngo kuko Kalisa yagurije uwo umurega ibihumbi 300 ku bwumvikane, ariko akaba atari yayamisibiza.

Uwunganira Kalisa, kandi asaba ko ubutumwa bushingirwaho bavuga ko urega Kalisa yamwandikiye amwishyuza bwagenzurwa hakanarebwa ikiganiro cyose bagiranye, kuko Kalisa akimara kwishyuzwa ayo mafaranga yahise asa n’ukubiswe n’inkuba kuko yamusubije amubaza iby’ayo kuko atari ayazi.

Ku kuba ubushinjacyaha busabira Kalisa kuba afunzwe iminsi 30, Nyir’ubwite avuga ko yarekurwa akajya kwita ku mugore we ukuriwe, kuko afite aho abarizwa hazwi, bityo ntaho yatorokera ubutabera.

Umwunganira avuga ko umukiriya we yakurikiranwa adafunze, ahubwo byaba ngombwa agahabwa ibyo agomba kubahiriza, ariko akaburana ari hanze.

Umucamanza yavuze ko uru rubanza ku ifunga n’ifungura ruzasomwa taliki 30 Ukwakira 2023 saa cyenda z’amanywa.

Exit mobile version