Ibi umuyobozi w’akarere ka Ruhango (Mayor) Habarurema Valens yabitangarije Impano ubwo yasubizaga ku kibazo yari abajijwe kijyanye no kuremera Abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26.
Yagize ati” Gahunda yo kuremera irakomeza ariko hanitabwa ku ngamba zo kwirinda covid_19. Dufite n’uburyo bwo gukomeza kugera ahubatse imidugudu 17 ituyemo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, dukurikirana uko bamerewe muri iki gihe, ahaba habonetse ikibazo k’imibereho tukagikemura.
Ruhango niyo ibarizwamo icyahoze ari Komine(commune) Ntongwe yabayemo ubwicanyi bw’indengakamere bwanatijwe umurindi n’impunzi z’Abarundi zabaga ahitwa i Nyagahama. Iyari Komine Ntongwe ubu yagabanyijwemo imirenge ibiri ya Kinazi na Ntongwe.