Site icon Impano.rw

Ruhango-Kinazi: Impanuka ya Howo yahitanye umwe, batandatu barakomereka

Mu mugoroba wo kuwa 04 Ukuboza 2022, mu kagali ka Rubona, Umurenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, habereye impanuka yahitanye Umuntu umwe, abandi 6 barakomereka.

Ni impanuka yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo ifite numero iyiranga RAF 361 B yavaga gupakira umucanga ahitwa mu Gasuma, yataye umuhanda ikagwa mu kiraro, Aho umwe muri 7 bari bayirimo yahise ahasiga ubuzima, ndetse batandatu basigaye bagakomereka.

Amakuru Impano yakuye mu Buyobozi bw’inzego zibanze yemeza ko, Uwahitanywe n’iyi mpanuka yitwa Twagirimana Emmanuel w’imyaka 35, akaba afite indangamuntu yatangiwe mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ugezwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’Intara bya Ruhango, ndetse batandatu bakomeretse, nabo bahise bagezwa muri ibyo bitaro, ubu bakaba bari kwitabwaho n’Abaganga.

Mu mwaka wa 2021, impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 655, muri bo 225 bari Abanyamaguru. Muri uwo mwaka kandi biturutse ku mpanuka zo mu muhanda hakomeretse bikomeye  Abanyamaguru 175 mu bantu 684 bakomeretse bikomeye, naho abanyamaguru 1262 bakomereka byoroheje mu bantu 5244 bakomeretse byoroheje.

Exit mobile version