Site icon Impano.rw

Ruhango: Nta ruhare na ruto Akarere kagize mu igurwa ry’imashini zagombaga gutunganya umutobe w’inanasi, ariko bikarangira zisohora ibikatsi

Kuwa 16 Nzeri ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwari imbere y’Abadepite bashinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko PAC, bagarutse ku mashini zatanzwe n’Umuryango UGAMA uzihaye Koperative y’abahinzi b’inanasi mu Kabagari nk’inkunga, aho bagombaga kuzifashisha batunganya Umutobe w’inanasi, ariko bikarangira basanze zikora ibihabanye n’ibyo zari zitezweho.

Mu mwaka wa 2004 izi mashini zatanzwe n’Umuryango UGAMA nk’inkunga kuri Coperative yo mu Kabagali ihinga inanasi ngo izifashishe mu gutunganya umusaruro wayo aho zagombaga kujya zitunganya umutobe ariko aho zigeragerejwe nyuma y’imyaka igera kuri 12 basanze zidatunganya umutobe w’inanasi nk’uko babikekaga, ahubwo zasohoraga Ibikatsi byazo bikivanze n’umutobe, bigasaba kongera gukamura kugira ngo Umutobe ujye ukwawo, ndetse n’ibikatsi bisigare ukwabyo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango iyi Koperative ibarizwamo, bwabwiye PAC ko mu rwego rwo gufasha uru ruganda bwagerageje gukorana n’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu by’inganda NIRDA, inzego zombi zigasanga hari imashini zigomba kugurishwa zigasimbuzwa izigezweho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie Vianney yabwiye PAC ko uyu mwaka wa 2022 uzajya kurangira ibijyanye n’imikorere y’uru ruganda byaramaze kujya ku murongo.

Exit mobile version